Umucuruzi yasizwe iheruheru n’abajura bacukuye inzu akoreramo
Jean de Dieu Ryashize ucururiza mu gasentere ka Kinoni mu kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke yibwe n’abajura bacukuye inzu akoreramo mu ijoro rishyira tariki 28/05/2012 maze ntibamusigira na mba.
Abo bajura bataramenyekana bacukuye inzu ku ruhande ruteganye n’umuhanda maze binjiramo batwara inzoga zipfundikiye n’amafaranga yari yacuruje uwo munsi byose bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 80.
Ryashize asobanura ko abantu batuye inyuma y’aho acururiza batamenye ibyabaye kuko na bo babimenye mu gitondo.
Uyu mucuruzi w’imyaka 28 y’amavuko yemeza ko icyatumye yibwa ari uko nta rondo rikorwa muri ako gasentere kuko ngo iyo rihaba ryari kubatesha cyangwa bagatinya ko ryabafata ntibirirwe bahaza.
Arasaba inzego z’ibanze guhagurikira gahunda y’amarondo kuri ako gasentere mu rwego rwo kubafasha gucunga umutekano w’ibintu byabo.
Mu mwaka ushize, ubujura nk’ubu bwabaye ku muturanyi we wakoreraga mu metero nkeya uvuye kwa Ryashize ariko ku bw’amahirwe abaturage barabatesha ntibagira icyo bahiba.
Mu mwaka ushize ubujura buciye icyuho bwari bwaribasiye umujyi wa Gakenke na wo ubarizwa mu kagali ka Rusagara nyamara nyuma yo gukoresha inkeragutabara mu gucunga umutekano muri uwo mujyi ntabukiharangwa.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abayobozi bagomba guhagurukira amarondo kugira ngo abacuruzi bacuruze neza kandi bunguke benengango bekubasubiza ku isuka igihugu kigahomba imisoro. Murakoze!
uyu mugabo niyihangane bibaho. Gusa iyo igishoro ari gike biragora kongera kwisuganya! Abashinzwe umutekano nabo nibakore iyo bwabaga batahure ibyo bisambo!
Murakoze