ukara: Ibyumba 6 by’ishuri ribanza rya Rukara Protestant byashenywe n’umuyaga

Umuyaga uvanze n’imvura wagurukanye igisenge cy’ibyumba bitandatu by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rukara Protestant mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza tariki 26/09/2013. Icyo gisenge cyagurutse abana bari ku ishuri, abagera kuri 17 n’umwarimu umwe bahita bakomereka.

Iryo shuri ryari rifite ibyumba umunani, ubu ngo hasigaye bibiri byonyine. Umuyobozi wa ryo Munyabugingo Jean yadutangarije ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bahise batabara bajyana abo bana n’umwarimu bari bakomeretse kwa muganga, ariko ngo barabavuye bahita bataha kuko batari bakomeretse cyane.

Munyabugingo yadutangarije ko amasomo yabaye ahagaze muri iryo shuri, ariko ngo Musenyeri n’abandi bayobozi bo mu nama y’igihugu y’Abaporotestanti (Conseil Protestant du Rwanda) barisuye bavuga ko mu gihe cy’icyumweru kimwe ayo mashuri azaba yasanwe abanyeshuri bongere bige neza.

Cyakora mu gihe bitarashoboka, iryo shuri ryabaye ritijwe amahema ku buryo kuri uyu wagatandatu tariki 28/09/2013 bazakora umuganda wo gushinga ibiti kugira ngo bashyireho ayo mahema, bityo amasomo y’abana ntahagarare.

Nubwo icyo gisenge cyagurutse kubera umuyaga, ngo nta n’ubwo cyari kiziritse neza ku buryo umuyaga utagihangara nk’uko umuyobozi w’iryo shuri yabidutangarije.

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwasuye iryo shuri rikizezwa ko hagiye kurebwa uburyo ryakorerwa ubuvugizi muri minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka