Rwinkwavu: Umucukuzi yaheze mu kirombe cy’amabuye y’agaciro
Umwe mu bacukuzi bakorana n’ikigo cya Wolfram Mining Processing Company gicukura amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza yaheze mu kirombe ku buryo kumukuramo byananiranye.
Amakuru dukesha Nyandwi Felix ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu, avuga ko uwo mugabo tutarabasha kumenya izina yagwiriwe n’ikirombe tariki 24/09/2013 ahagana saa yine za mu gitondo mu gace kitwa Nyarunazi.
Uwo mugabo ngo wagwiriwe n’ikirombe ngo yaba yari ageze muri metero zigera muri 50 ari mu nda y’isi. Ngo yaba yahuye n’ibyobo bimaze igihe kirekire, amabuye yari hejuru y’ibyo byobo akaba ari yo yaba yagwiriye uwo mugabo agaheramo.
Inzego z’umutekano ngo zagerageje gukuramo uwo mugabo ariko birananirana, kabone n’ubwo hitabajwe imashini. Ubu ngo nta muntu uramenya ikizakurikiraho. Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo cya Wolfram kugira ngo tumenye uko bigenda iyo ikibazo nk’icyo kibaye, ariko ntibiradukundira.
Gusa n’ubwo uwo mugabo wagwiriwe n’ikirombe ataramenyekana, hari amakuru avuga ko yaba akomoka mu kagari ka Musumba ko mu murenge wa Nyamirama.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe ko akazi k’ubucukuzi kagiye kutumaraho abacu? nibatabare turebe ko twamubona gusa IMANA imuhe iruhuko ridashira.
yewe uwo muntu arababaje bazitabaze abashinwa baragashoboye