Rwinkwavu: Umucukuzi wari wagwiriwe n’ikirombe yakivanywemo yashizemo umwuka

Hakizimana Jean Pierre wari wagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu tariki 24/09/2013 yakivanywemo nyuma y’umunsi umwe yashizemo umwuka.

Uyu mugabo yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari ari mu kazi k’ubucukuzi kiramufungirana, bagenzi be babiri bari kumwe bo bagira amahirwe nticyabafungira inzira isohoka bavamo ari bazima.

Hakizimana yamaze amasaha arenga gato 24 yagwiriwe n’ikirombe kuko cyamugwiriye ku mugoroba wa tariki 24/09/2013 bakabura uko bamuvanamo kuko bwari bwije.

Bukeye bwaho nibwo ubuyobozi bw’ikigo cya Wolfram Mining Processing Company yakoreraga gifatanyije n’inzego z’umutekano cyagerageje kumuvanamo, birangira bamuvanyemo ku mugoroba wa tariki 25/09/2013.

Kampayana Martin ukuriye segiteri y’ubucukuzi ya Rwinkwavu mu kigo cya Wolfram yadutangarije ko Hakizimana yamaze gushyingurwa.

Yavuze ko kimwe n’abandi bakozi bose bakorana na Wolfram Hakizimana yari yarateganyirijwe muri Caisse Sociale, ku buryo umuryango we uzafashwa. Yongeyeho ko Wolfram na yo ifasha umuryango wagize ibyago gushyingura, ndetse ikanawuha impozamarira.

Ikirombe cyagwiriye Hakizimana ubu cyabaye gifunzwe nk’uko Kampayana yabidutangarije.

Yanavuze ko i Rwinkwavu hari ikibazo cy’uko ibirombe byaho byacukuwe kuva kera, kuko byacukurwaga n’Ababirigi kuva mu mwaka wa 1930.

Ikibazo gihari ngo ni uko Ababirigi bajya kugenda batigeze bakora ikarita (map) igaragaza ahantu hacukuwe uko hangana, ku buryo hamwe muri aho basize bacukuye hajya hateza impanuka.

Ati “Ababirigi bamaze kugenda ntibasize ikarita igaragaza ubucukuzi bakoze, ku buryo hari igihe umuntu aba ari gucukura akagwa mu mwobo wa kera uba warafashe amazi, bawukoraho gato ugatenguka. Ni impamvu umuntu adashobora guteganya mu gihe abahakoze bambere batigeze basiga ibimenyetso by’ukuntu bahacukuye”.

Iyo ahantu hateje impanuka ngo harafungwa hagakorerwa inyigo yihariye nk’uko Kampayana yakomeje abivuga. Yavuze ko habaho igikorwa cyo kubaza abantu ba kera bigeze kuhakora bakagaragaza ahacukuwe n’ahataracukuwe mu rwego rwo kwirinda ko haba izindi mpanuka nk’iyabaye kuri Hakizimana.

Hakizimana yakomokaga mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza. Yitabye Imana asize umugore n’abana batatu. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabashimiye cyanee

aimable yanditse ku itariki ya: 11-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka