Rwimbogo: Turimumahoro yivuganywe n’abo mu muryango we

Mu Murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo, haravugwa urupfu rw’uwitwa Turimumahoro Felix w’imyaka 28 watemwe hakoreshejwe umuhoro n’abo mu muryango we.

Mu ijoro ryo kuwa wa 17 Werurwe Turimumahoro Felix ubwo yari kumwe na Mahoro Jean Damascene muramu we, nibwo barwanye bava ku kabari, abantu barabakiza barataha nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo.

Aba bagabo babiri bageze mu nzira, bahura na Musabyimana sebukwe wa Felix aza arwana avuga ko aje kwihorera k’uwakubise umukwe we.
Batangiye kurwana batyo, nyakwigendera Felix ngo yagiye mu rugo azana umuhoro, ariko aza kuwakwa barawumutemesha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, John Mushumba ubwo yavuganaga na Kigali Today yatubwiye ko mu gihe aba bantu barwanaga hari abatatabaye kuko ngo bari basanzwe bazi ko Felix asanzwe akunda kurwana bityo bakumva ko ari ibisanzwe.

Mushumba avuga ko bigaragara ko ari ubwumvikane buke bwari busanzwe hagati y’abo kuko bose bafitanye isano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt Benoit Nsengiyumva avuga ko hamaze gutabwa muri yombi Musabyimana Aloys, Mahoro Jean Damascene, Ganimana felix, uwitwa Munyanshogore Athanase akaba agishakishwa.

Supt Nsengiyumva avuga ko nubwo abo bafashwe bari guhakana icyaha cyo kwica, ariko ko hari ababashinja.

Mushumba akomeza avuga ko ibiyobyabwenge aribyo byaba byabaye intandaro y’ubu bwicanyi, yavuze ko hakwiye gukazwa ibihano bihabwa ababikoresha, ati “Kuba nta tegeko rihana umuntu ukoresha ibiyobyabwenge, aho usanga ufashwe ahanishwa amande, ibi bituma bikomeza kwiyongera kuko duturanye n’igihugu cya Uganda cyibicuruza cyane ku buryo bworoshye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo bwongeye gusaba abaturage kujya bafatanya n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bagatangira amakuru ku gihe ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka