Rwamagana: Umugabo w’imyaka 37 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka ine

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yataye mui yombi umugabo w’imyaka 37 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine bari baturanye mu murenge wa Munyaga aho muri Rwamagana.

Uyu mugabo ngo ukomoka mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali amaze imyaka isaga itanu acumbitse mu kagari ka Zinga mu murenge wa Munyaga muri Rwamagana, aho acuruza inzoga.

Ibyo akekwaho byamenyekanye mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 21/08/2013, abaturanyi bahita bajyana umwana kwa muganga aho basanze koko uwo mwana afite ibimenyetso byo guhohoterwa bikomeye.

Umugabo ukekwaho uru rukozasoni yatawe muri yombi ejo kuwa kane tariki 22/08/2013, ahita acumbikirwa kuri station ya polisi y’u Rwanda ya Kigabiro muri Rwamagana mu gihe hagikorwa iperereza.

Amakuru yatanzwe n’abaturage bo muri Munyaga aravuga ko uwo mugabo yaba afite ubwandu bwa SIDA, mu gihe umubyeyi w’uwo mwana nawe arwaye indwara amaranye iminsi ituma amaze iminsi atabyuka, bakaba bacyeka ko uwo mugabo yafatiranye umwana wakiniraga ku mbuga wenyine igihe mama we umubyara yari mu nzu aho arwariye ubutabyuka.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi yabwiye Kigali Today ko uwo muntu ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, kandi ngo aramutse ahamwe n’icyaha yazahanishwa gufungwa burundu y’umwihariko akanatanga ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi Magana atanu na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka