Rwamagana: Polisi yataye muri yombi abagizi ba nabi barenga 60

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana icumbikiye abantu 62 bafatiwe mu nkengero z’umujyi wa Rwamagana, bakekwaho kugira uruhare mu byaha birimo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ubwambuzi, uburaya no gushora urubyiruko mu busambayi.

Aba bantu bose bafatiwe mu mukwabu polisi y’igihugu yakoze mu mujyi wa Rwamagana ku bufatanye n’abaturage, ingabo z’igihugu n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Hafashwe abantu 62.
Hafashwe abantu 62.

Abo bantu bafashwe kubera amakuru polisi imaze iminsi ihabwa n’abaturage ko mu bice by’umujyi wa Rwamagana hihishemo benshi bacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga z’inkorano mu Rwanda bafata nk’ibiyobyebwenge ndetse n’abakora ibikorwa by’uburaya; nk’uko byasobanuwe na Supt. Richard Rubagumya ukuriye polisi muri Rwamagana.

Uyu mukuru wa polisi yavuze ko bamwe muri bo bafatiwe mu cyuho bafite ibiyobyabwenge iwabo mu ngo, abandi bakaba bari babyambariyeho ndetse abacuruza inzoga z’inkorano bakaba bagiye bazimena mu nzu zabo no mu mifariso baryamaho igihe bumvaga polisi ibageze amajanja.

Benshi muri aba ariko bagiye bemera icyaha, abandi benshi mu babihakana nabo bakabishinjwa na bagenzi babo bafashwe muri uwo mukwabu.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yabwiye abaturage benshi bari baje gushungera aho abafashwe babarizwaga ko bakwiye kwitandukanya n’igikorwa cyose cyinyuranyije n’itegeko, ndetse bakajya banabibuza abandi.

Bamwe bemera ibyaha bashinjwa bakanashinja bagenzi babo.
Bamwe bemera ibyaha bashinjwa bakanashinja bagenzi babo.

By’umwihariko ku bakoresha ibiyobyabwenge, umuyobozi wa Rwamagana yabibukije ko gukoresha ibiyobyabwenge bitera ubukene no gusonza kuko ababyishoyemo bataba bagikora ngo biteze imbere, ahubwo bagasigara basesagura umutungo wabo.

Abandi benshi mu bakoresha ibiyobyabwenge kandi ngo nibo bavamo abanyarugomo bagahohotera abaturage, ndetse bamwe mu babicuruza ngo bakunze gufatwa mu bahishira abagizi ba nabi.

Umuyobozi w’akarere yabasabye kwitandukanya no kujya bakoresha ibiyobyabwenge, bagashishikarira gukora cyane ngo biteze imbere kandi uwasaruye ufite ifaranga akarikoresha yishimisha mu bikorwa byemewe kandi bitamwangiriza ubuzima.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka