Rutsiro: Yishwe n’abantu batabashije kumenyekana bamuhora ko ngo ari umurozi

Vestine Nyirantezimana w’imyaka 42 y’amavuko yari atuye mu mudugudu wa Rusisiro, mu kagari ka Kabujenje mu murenge wa Kivumu yishwe n’abantu bamusanze iwe tariki 08/08/2013 mu ma saa moya z’umugoroba bamuhora ko ari umurozi.

Umwe mu bana be wari uhari yasobanuye ko abantu babiri bamusanze aho atuye, basa n’aho ari abakiliya baje guhaha ku bicuruzwa byiganjemo ibiribwa yacururizaga iwe mu rugo.

Ngo baje basa n’abantu baje guhaha, bamubaza ibiciro by’ibiribwa bitandukanye, mbese agira ngo ni abakiliya basanzwe. Umwe mu bana be yabonye bamufashe arababwira ngo bareke we yisohokere ngo yari aje guhaha.

Nyina ngo bahise bamukata ijosi, bamutema no mu mutwe no ku kuboko, ahita ashiramo umwuka. Abaturage bahise batabara ariko basanga abamaze gukora iryo bara bamaze guhunga.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu baturage batababajwe n’urupfu rwe kubera ko yari azwiho kuroga cyane. Hagati aho bamwe mu baturanyi b’uwo muryango batwawe na polisi mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rw’uwo Nyirantezimana.

Mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Kivumu havugwa cyane amarozi, muri yo hakabamo azwi ku izina ry’ibitama.

Abavugwaho kuroga ngo bakunze kwibasira abaturage batangiye gutera imbere ku buryo bamwe biganjemo abacuruzi bahitamo kwimuka bakajya gucururiza ahitwa muri Mahoko no mu mujyi wa Rubavu, bitewe no gutinya amarozi.

Mu nama zitandukanye zikunze gukorwa n’ubuyobozi, abakekwaho amarozi bakunze kwihanangirizwa, ariko bamwe muri bo bagakomeza gutungwa agatoki n’abaturage ko batabireka.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kivumu mukagal kakarambi batumazeho abantu namalozi.mubafatire inkamba.

INOSA KAIRO yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka