Rutsiro : Yafashwe yambariye ku dupfunyika 753 tw’urumogi

Donat Uwoyezantije ukomoka mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yafatiwe mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 16/09/2013 afite udupfunyika 753 tw’urumogi yari avanye i Rubavu aje kurucuruza muri uwo murenge.

Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko afite umugore n’abana batatu. Avuga ko mbere yacuruzaga inkoko mu mujyi wa Rubavu ariko ziramuhombera ahitamo gucuruza urumogi.

Uwoyezantije yiyemerera ko yaranguraga urumogi i Rubavu akaruranguza abandi barucuruza mu karere ka Rutsiro.
Uwoyezantije yiyemerera ko yaranguraga urumogi i Rubavu akaruranguza abandi barucuruza mu karere ka Rutsiro.

Uwoyezantije yaruranguraga n’umuntu witwa Zacharie urucuruza i Rubavu noneho na we akaruranguza abandi bacuruzi batatu bo mu murenge wa Kivumu.

Yiyemerera ko bamufashe ku nshuro ya kane arucuruza, aho yaranguraga urw’ibihumbi 10, ariko urwo bamufatanye ngo yari yaruranguje ibihumbi birindwi. Yafashwe n’abanyerondo anyuze mu gasanteri aho bita kwa Shuni mu murenge wa Kivumu.

Uwoyezantije avuga ko kugira ngo bamufate, yavuye mu rugo azindutse cyane kubera ko ubusanzwe yahanyuraga ku manywa umugabo usoresha muri iyo santere bakunda kwita Nzaba.

Avuga ko yamufashe akamwaka amafaranga ibihumbi 10 akamureka akagenda, noneho yigira inama yo kuhanyura nijoro ahita afatwa n’abanyerondo.

Ngo yagerageje kubarwanya ariko bitabaza abapolisi bari barimo gucunga umutekano w’ahaberaga amatora, baramufata, baramusaka, basanga yarwizengurukirijeho ku maguru arangije arenzaho imyenda.

Bamufashe nijoro avuye mu mujyi wa Rubavu ageze mu murenge wa Kivumu asanzwe arucururizamo. Avuga ko hari abantu batatu bo mu murenge wa Kivumu yaruranguzaga, akaba ari na bo yari aruzaniye.

Kunywa no gucuruza urumogi na we azi ko bitemewe ariko yabikoze kubera ko inkoko yacuruzaga zari zimaze kumuhombera.

Yavuze ko yari agamije kureba niba yakongera kubona ikiranguzo cy’inkoko, ku buryo ngo yateganyaga gucuruza urwo yari afite agahita asubira mu bucuruzi bw’inkoko.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turasaba abakora amarondo ko umuntu wese babonye nijoro bajya bamwaka ibyangombwa kdi bagakorana ninzego z’umutekano,ndetse nuwo wamufashe akamwaka amafranga nawe akwiye kubihanirwa kuko ari ruswa ya hawe.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka