Rutsiro : Mu murenge wa Murunda haravugwa ubujura bw’abantu biba ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu

Abaturage bo mu kagari ka Mburamazi, umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro barasaba ubuyobozi kubafasha gutahura abantu bamaze iminsi binjira mu mazu yabo bagatwara ibikoresho byo mu mazu ndetse n’ibiribwa.

Ubwo bujura bwatangiye mu mezi abiri ashize bwibasiye cyane cyane abakozi 12 barimo abo ku bitaro bya Murunda n’abo ku kigo nderabuzima cya Murunda.

Umwe muri abo bibwe ni umuforomo ku bitaro bya Murunda witwa Noel Kachiko. Avuga ko abajura binjiye iwe mu nzu mu ijoro ryo ku itariki 03/10/2012 uwo munsi akaba atari ahari kuko yari yaraye izamu ku bitaro.

Agarutse mu gitondo yasanze abajura bavanyeho idirishya ry’inyuma batwara ibintu byose byari biri mu cyumba birimo matela, amashuka, uburingiti, inkweto, radiyo, na telefoni ebyiri.

Kimwe mu byamubabaje ni ibyangombwa bye byose yari yarabitse imbere mu mwenda wa matela.

Pauline Uwimana nawe ni umuforomo ku bitaro bya Murunda. Mu byumweru bibiri bishize abajura baje ku icumbi rye inshuro enye mu ijoro rimwe, ku bw’amahirwe ntibabasha kumwiba kuko harimo umunyeshuri wari wicaye arimo kwiga.

Abajura bishe idirishya banyuzamo ibiribwa, matele n'ibindi bikoresho.
Abajura bishe idirishya banyuzamo ibiribwa, matele n’ibindi bikoresho.

Mu mezi abiri ashize kandi abajura bibye undi muforomo ku kigo nderabuzima cya Murunda witwa Uwase Olive. Avuga ko binjiye iwe mu nzu banyuze mu idirishya babanje kuryica, icyo gihe yari yagiye i Kigali. Agarutse, yasanze bamutwaye ibiro icumi by’ifu y’ubugari, matela, radiyo na telefoni.

Undi mukozi wo ku kigo nderabuzima cya Murunda witwa Claudine na we baramuteye bica ingufuri binjira mu nzu batwara umuceri, amavuta yo guteka, ifu y’ubugari, ibishyimbo, ndetse n’ibiryo byari bitetse barabitwara.

Si abo gusa bibwe kuko hari n’undi mukozi wo kwa muganga we yashyingiwe ku itariki 01/09/2012 abyutse mu gitondo asanga binjiye mu cyumba cyari kirimo ibyo yatahanye byose barabitwara.

Abo bajura kandi bateye no ku nyubako ya paruwasi ya Murunda ikorerwamo imyuga bashaka kwiba imashini zifashishwa mu gusudira ariko umusaza uhararira witwa Antoni Babugiriyiki abumvise batangiye kumena idirishya avuza ingoma bahita biruka.

Bamwe mu bibwe basaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’inzego zishinzwe umutekano gushyira ingufu mu guhagarika ubwo bujura ndetse no gutahura ababukora kuko ngo bashobora kuba ari ab’aho hafi baba bazi neza ko badahari hanyuma bakinjira mu mazo yabo bakabiba nta cyo bikanga.

Umwe muri abo bibwe yagize ati : “nk’igihe umuntu atatse, abayobozi bakwiye gukurikirana cyane bakamenya abo bantu abo ari bo, barebe abantu badafite imirimo, bamenye ikibatunze maze abafatirwa muri ubwo bujura babajyane Iwawa”.

Umusaza urinda Paroisse yerekana aho abajura bashakaga kunyura ngo bibe imashini zisudira.
Umusaza urinda Paroisse yerekana aho abajura bashakaga kunyura ngo bibe imashini zisudira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murunda, Bisangabagabo Sylvestre, avuga ko ku itariki 18/10/2012 bakoze inama y’umutekano yaguye basanga ubwo bujura budakanganye, kuko basanze bukorwa cyane cyane n’abakozi bo mu ngo.

Ati : “ icyagaragaye ni uko atari ubujura bukabije ku buryo byaba ngombwa ko bukurikiranwa na polisi, ni ubujura bworoheje kuko abakozi bo mu ngo ni bo biba ababakoresha”.

Zimwe mu ngamba ubuyobozi bwafashe zirimo kubarura abakozi bose bo mu ngo, ndetse bo ubwabo bakamenyana, hakabaho ihuriro ryabo, bakishyiriraho ubuyobozi, ndetse n’imyirondoro yabo ikamenyekana ku buryo uwagira icyo akora, byahita byoroha kumukurikirana.

Icyakora bamwe mu bibwe bo bakeka ko bibwa n’abaturage basanzwe kubera ko nta bakozi bagira. Nta muntu urafatwa ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi Executif avuga arashinyagura cyane! Buriya ni ubugome burimo no gushinyagurira abakozi b’ibitaro kandi baba bagiye kurara amazamu haharanira ubuzima bw’abo bajura. Amahirwe ni uko na Executif w’umurenge balwibye nawe amenye niba ari umukozi we wamwibye.

Bakwiye kumenya abantu bose bari mu murenge cyane muri centre ya mburamazi hanyuma bakamenya ibyo bakora, inzererezi zikajya Iwawa. Buriya uriya wari umanze iminsi mike ashyingiwe ni umukozi we wamwibye? Ubuse azongera kwambikirwa?
Mureke kutwirataho mudufashe. Ibi bigaragza ukuntu ubuyobozi buba butita ku baturage cyane abakozi b’ibitaro. Ariko Executif wa Mburamazi we ni akarusho, yanga abakozi b’ibitaro kubi, kandi n’umugore we ahakora.
Ashatse yakwitonda kuko bucya bwitwa ejo!!

- yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka