Rutsiro: Inkuba yakubise umugore ahita yitaba Imana

Umubyeyi witwa Uwimana Veronika w’imyaka 38 y’amavuko wari atuye mu mudugudu wa Marabuye, akagari ka Nyakarera mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro yitabye Imana ku wa mbere tariki 24/09/2012 yishwe n’inkuba.

Inkuba yishe uwo mubyeyi, yamukubise mu ma saa cyenda z’amanywa ubwo hagwaga imvura nyinshi ivanze n’inkuba.

Uwo mubyeyi yari iwe mu rugo yugamye imvura mu nzu. Inkuba yakubise abantu bari hafi aho barimo n’abana be babanza kugira ngo arazanzamuka, ariko biba iby’ubusa.

Abana bari kumwe na we babonye yituye hasi atananyeganyega bihutira kubibwira abaturanyi, na bo babibwira ubuyobozi ku buryo ari umukuru w’umudugudu n’ubuyobozi bw’akagari bahise bahagera mu ba mbere.

Nyuma y’iminota nka cumi n’itanu imvura ihise ni bwo ubuyobozi bw’umurenge na bwo bwahageze ariko busanga yashizemo umwuka.

Uwimana yari afite abana batanu, umugabo we akaba yaritabye Imana mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2011 azize impanuka y’igare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Etienne Nirere avuga ko mu gihe habayeho ibiza nk’ibi, bihutira kugera aho byabereye mu baturage, bakagerageza kubahumuriza.

Bimwe mu byo abaturage bagomba kwirinda birimo kugama munsi y’ibiti mu gihe imvura igwa, kwirinda gusasa hasi ahubwo bakaryama ku bitanda, abatwara moto na bo ngo babasaba kuzimya moteri bakugama.

Akarere ka Rutsiro kagaragaramo imisozi myinshi kandi miremire kakaba gaherereye no mu bice bikunze kurangwamo inkuba.

Usibye inkuba zangiriza abaturage, imvura, imiyaga n’inkangu na byo ntibyorohera cyane cyane abatuye ahantu hahanamye kimwe n’abandi bafite amazu adakomeye.

Ubugenzuzi buherutse gukorwa mu karere ka Rutsiro bwagaragaje ko inkuba n’imiyaga bivanze n’imvura yaguye mu minsi ishize byangije bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga, amazu agera kuri atanu arasenyuka ndetse n’abantu batatu barahungabana.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana niyakire uwo mubyeyi,kandi tugire umutima utabara izo mfubyi asize.

Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka