Rutsiro: Babiri bakurikiranyweho gushaka kwambura abaturage biyise ko bakorana n’abaterankunga

Umugabo n’umusore bavuga ko bafite utubari mu karere ka Karongi bafatiwe mu karere ka Rutsiro ku wa gatanu tariki 20/09/2013 nyuma y’uko bari baraye bashutse abantu bo mu murenge wa Gihango bababwira ko bari gushaka abatishoboye ngo babafashe.

Umwe mu bo bagerageje gushuka ni umukobwa wiga muri kaminuza, akaba yarahuye na bo ku mugoroba wo ku wa kane tariki 19/09/2013 mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umwe muri abo batekamutwe w’umugabo ngo yamuturutse inyuma aramusuhuza, amubwira ko asanzwe amuzi, amubwira ko bakorana na Padiri Obald uzwiho gusengera abarwayi bagakira, ndetse ko bari kumwe n’abandi bazungu basize hirya gato, bakaba barimo gushaka abantu batishoboye ngo babafashe.

Ngo bamubajije n’undi mukobwa na we bashakaga guha akazi, bamubwira amazina ye, ariko ababwira ko atamuzi.

Umwe muri abo batekamutwe w’umusore na we ngo yaje nk’ukeneye gufashwa ndetse agerageza kumvisha uwo mukobwa ko adakwiriye gushidikanya ku byo uwo mugabo arimo kumubwira kuko na we yigeze kumva abo bantu babavugaho ko basanzwe bafasha abatishoboye.

Hari bimwe mu byabaye ariko uwo mukobwa avuga ko adashaka kubibwira umunyamakuru, bikaba bishobora kuba bifitanye isano n’ibivugwa ko abo batekamutwe bari batatu bakaba n’abakobwa barimo bashuka ari batatu, ngo bakababwira ko bagomba gukuramo imyenda bakabasengera barambitse ibiganza ku bitsina by’abo bakobwa kandi ngo bababwira ko bagomba kurarana na bo, bikaba ari na ko byagenze.

Uwo mugabo wari wambaye ikositimu na karuvati yabwiye uwo musore n’umukobwa waganiriye n’umunyamakuru ko kugira ngo bafashe umuntu babanza kumenya amashuri yize bakumva niba bamuhaye amafaranga menshi yashobora kuyakoresha.

Umukobwa ngo bamubwiye ko agomba gutanga ibihumbi 50 byo kwiyandikisha noneho bakazamuha inkunga ingana n’inshuro icumi z’ayo yatanze, ni ukuvuga ibihumbi 500.

Umukobwa yababwiye ko yiga muri kaminuza amafaranga bashakaga akaba ntayo afite, bamubaza niba nta yo afite kuri konti bakwereka umuzungu kugira ngo yemere kumushyira ku rutonde rw’abafashwa, ababwira ko nta konti afite usibye iyo afatiraho amafaranga ya buruse.
Bamubajije niba nta na macye afite mu rugo, cyangwa mu mufuka ababwira ko nta yo afite.

Umwe mu batekamutwe ariko na we wihinduye ushaka ubufasha yabwiye umukobwa barimo bashuka ko we ashaka ko bayamuha agahita ajya gukomeza ubucuruzi bw’imbaho asanzwe akora, noneho abaza uwo mukobwa icyo we azayakoresha amubwira ko nibayamuha we azahita ayishyura muri kaminuza.

Umugabo w’umutekamutwe yabajije uwo mukobwa niba nta mudasobwa afite ngo ayizane bayikoreshe bamwandika, ababwira ko ntayo afite, abaza wa mutekamutwe wundi wigize ushaka gufashwa niba we nta mudasobwa afite amubwira ko ayifite iri mu rugo, ko niba ayikeneye aza kuyimuzanira.

Igihe cyose ngo byageraga hagati umugabo agasiga umusore n’umukobwa akajya hirya gato akababwira ngo reka ajye kubaza Imana ngo basigare babyumvikanaho.

Kimwe mu byatumye uwo mukobwa yemera ko bashobora kuba ari abakozi b’Imana ngo ni uko umugabo yagarutse avuye hirya kubaza Imana, abaza wa musore ushaka ubufasha impamvu hari ibihumbi bitanu biri munsi y’ameza atari yavuze ko afite, uwo musore asubiza ko yari azi ko bashaka amafaranga ari kuri konti cyangwa mu mufuka gusa.

Ibyo ngo byahise bihamiriza uwo mukobwa ko abo bantu bashobora kuba berekwa.

Icyakora umukobwa ngo yongeye kubashidikanyaho bamubwiye ko buri wese agomba kwizanira mudasobwa kugira ngo bayikoreshe bamwandika, yibaza impamvu badashobora gukoresha mudasobwa imwe ku bantu bose.

Mu kanya gato uwari wasubiye hirya kubaza Imana ngo yagarutse ababwira ko Imana imubwiye ko bakeneye ubuzima kuruta uko bakeneye amafaranga. Umusore wari wasigaranye n’uwo mukobwa ngo yahise ahana nimero za telefoni n’uwo mukobwa amubwira ko azamwandikisha nta kibazo.

Uwo mugabo n’uwo musore washakaga gufashwa ngo bahise bajyana, umukobwa abona ko ari abantu basanzwe baziranye, ahita akeka ko ari abatekamutwe, dore ko ngo banamubwiye ko ibyo bamubwiye n’ibyabaye byose nta na kimwe yemerewe kuvuga mu gihe ijambo ry’Imana ritarasohora, ko ngo naramuka abivuze azapfa.

Ibyo byose ngo byamuteye ubwoba, nimero bamuhaye azijyana kuri polisi ba bantu babiri barashakishwa barafatwa.

Umwe muri bo w’umugabo wari wigize umukozi w’Imana ahakana ubushukanyi ashinjwa akavuga ko bamwitiranyije kuko we yaturutse i Karongi afite gahunda yo kwerekeza i Rubavu, ariko aza kubura imodoka bituma arara i Rutsiro, akaba yari afite gahunda yo kuzinduka mu gitondo akomeza yerekeza i Rubavu.

Ubusanzwe ngo acuruza akabari mu karere ka Karongi mu murenge wa Gishyita, akavuga ko uwo musore mugenzi we ndetse n’uwo mukobwa bombi atabazi.

Icyakora abamufashe bamukuye ahantu kure y’umuhanda ndetse ngo agerageza no kwihisha, ariko we akavuga ko bamusanze hirya y’umuhanda arimo atembera kuko yari ategereje bisi yerekeza i Rubavu kandi bakaba bari bamubwiye ko igera aho agomba kuyifatira itinze.

Uwo musore we avuga ko akomoka mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke ariko akaba afite akabari aho bita mu Cyumbati i Karongi.

Na we avuga ko bamubeshyera kuko bamufashe bavuga ko yambaye ishati isa n’iy’uwaraye akoze ubwo bushukanyi. Yongeraho ko uwo mukobwa atamuzi, ariko umukobwa we agahamya ko ari we kuko na nimero za telefoni yerekanye ari iz’uwo musore.

Uwo musore we avuga ko yari yaje i Rutsiro muri ako gace yafatiwemo, aje gusura mukuru we w’umusirikare uhakorera. Hagati aho abo bantu babiri barafashwe bacumbikirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango mu gihe iperereza ku bibavugwaho rikomeje.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka