Rutsiro : Amaze kurokoka kabiri kose abagizi ba nabi bashakaga kumuhora amafaranga ya nyirabuja

Charlotte Niyongabire w’imyaka 17 y’amavuko yabashije kurokoka ibitero bibiri yagabweho n’abagizi ba nabi mu bihe bitandukanye nyuma y’uko bari bamwitiranyije na nyirabuja, ariko bamara kubona ko bamwibeshyeho na bwo ntibamureke, ahubwo bakagerageza kumwica kugira ngo atazabavuga.

Niyongabire asanzwe akora akazi ko mu rugo akaba yakoreraga nyirabuja witwa Mukankundiye Claudine utuye mu kagari ka Nyakarera mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro. Ubwa mbere abantu babiri ngo bagerageje kwica Niyongabire kuwa kane tariki 28/02/2013 nk’igihe cya saa mbiri z’umugoroba.

Niyongabire yabashije kurokoka inshuro ebyiri abagizi ba nabi bashakaga kumwica.
Niyongabire yabashije kurokoka inshuro ebyiri abagizi ba nabi bashakaga kumwica.

Niyongabire avuga ko yagiye ku musarani abona urumuri rw’itoroshi mu rutoki ariko ntiyabyitaho hanyuma abasore babiri bahita bamusanga mu musarani bamufata mu muhogo baramuniga, bafata n’igitenge yari akenyeye bakimufungisha umunwa, bafata igitambaro yari ateze mu mutwe bamuhambira amaboko, hanyuma bafata n’umupira yari yambaye bawuhambiriza amaguru.

Bamaze kumuhambira baramubwiye ngo azane amafaranga amaze gucuruza ariko ababwira ko bamwibeshyeho atari we kuko ngo bari bamwitiranyije na nyirabuja witwa Mukankundiye Claudine.
Ngo baje kwitegereza koko basanga atari we ariko bigira inama yo gusiga bamwishe kugira ngo atazabavuga. Mu gihe ngo barimo bakuramo icyuma mu mufuka bagiye kukimutera, urugi rwo ku irembo rwahise rwikinga kubera umuyaga bahita biruka bakeka ko ari umuntu winjiye mu rugo.

Ubwa kabiri bongeye kugerageza kumwica ku wa mbere tariki 04/03/2013 ku isaha ya saa sita z’amanywa, ubwo yari agarutse mu rugo avuye kugemurira nyirabuja. Yageze mu rugo asanga idirishya rirafunguye yinjiye mu cyumba ngo arebe niba abajura babibye ahita afatwa n’abasore babiri bamufunga umwuka, ndetse ngo bamuboha amaguru n’amaboko.

Niyongabire avuga ko bamaze kumuboha, mbere y’uko bagenda baramubwira ngo : “Dusize tukwishe noneho tuzareba uwo uzavuga, nibura tuzasigara tuburana n’intumbi.”

Abasore babiri bakekwaho kugambirira kwica Niyongabire bari mu maboko ya polisi.
Abasore babiri bakekwaho kugambirira kwica Niyongabire bari mu maboko ya polisi.

Ku bw’amahirwe ngo hari umugabo utuye hafi aho wumvise ikintu gihirita mu nzu aje kureba asanga bamuboshye ahita amubohora ndetse ahita atabaza n’abandi baraza bamujyana kwa muganga. Umuturanyi wabo urwaje Niyongabire avuga ko habuze gato ngo ashiremo umwuka kuko yamaze amasaha atatu yataye ubwenge ariko kwa muganga bamwitaho yongera kuzanzamuka.

Abaturage ngo bahise bashakisha hafi aho abantu baba bagerageje kwica uwo mukobwa hanyuma umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko wari ku irembo ahita avuga ko abonye abasore babiri basohoka muri urwo rugo biruka hanyuma abaturage bahita babakurikira barabafata. Icyakora abo basore bombi ntabwo bemera ko ari bo bagerageje kwica Niyongabire, kuko bavuga ko batigeze bagera mu rugo akoramo ndetse ngo abaje kubafata babaka barabasanze mu kabari bahamaze umwanya.

Mukankundiye Claudine ukoresha Niyongabire na we avuga ko umwe muri abo basore ashobora kuba ari umwe mu bari bateye mu rugo rwe bwa mbere bashaka kumutwara amafaranga kubera ko ngo uwo munsi umwe mu bakekwa yaje kugura akajerikani k’amavuta aho Mukankundiye acururiza, yishyura ibihumbi bine, noneho Mukankundiye ahita ayabika hamwe n’ayandi ibihumbi makumyabiri yari amaze gucuruza, Gatete akaba ngo ashobora kuba ari bwo yahise amenya ko Mukankundiye afite amafaranga.

Hagati aho Niyongabire ari kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Murunda, mu gihe abo basore babiri bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi iherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka