Rutsiro: Afunzwe azira guteranyiriza iwe mu rugo abayoboke b’itorero ritemewe

Niyomugabo Feneyasi yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro mu mpera z’icyumweru gishize azira guteranyiriza abizera bo mu itorero ryitwa Itorero ry’Imana (Eglise de Dieu) iwe mu rugo bakahasengera mu buryo butemewe.

Niyomugabo usanzwe ari umudiyakoni muri iryo torero avuga ko itorero ryabo ryari rifite urusengero mu murenge wa Manihira, ariko hakaba hashize imyaka igera kuri itanu rufunzwe kubera ko bahasengeraga nta burenganzira bafite.

Urwo rusengero rumaze gufungwa batangiye kujya basengera mu ngo z’abaturage, by’umwihariko bakaba bendaga kumara umwaka bateranira iwe mu rugo.

Niyomugabo avuga ko abizera basengeraga iwe bari hagati ya 30 na 40 bakaba baturuka mu murenge wa Mushubati no mu yindi mirenge bihana imbibi.

Ku wa gatanu tariki 23/08/2013 ni bwo abapolisi bamusanze iwe aryamye baramubyutsa, bamubaza niba hari abantu basengera iwe mu rugo, arabibemerera. Icyakora muri uwo mugoroba ngo nta bari bahari kuko bari bamaze gutaha.

Niyomugabo avuga ko arekuwe atazongera guteranyiriza abantu mu rugo iwe ngo bahasengere kuko yamenye ko bitemewe. Icyakora imyemerere ye ngo nta gahunda afite yo kuyihindura.

Icyo batemeranywaho na Leta ni ugutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kubera ko Imana ngo itabemerera kujya kwa muganga, ahubwo iyo umwe muri bo arwaye ngo baramusengera agakira.

Ati “Mituweli Imana yatubujije kuyitanga kubera ko kwizera kwacu ntabwo kutwemerera kwivuza, ubwo rero na mituweli ntabwo twayitanga.”

Niyomugabo ngo nubwo yarekurwa ngo ntazigera atanga mituweli kubera ko Imana itabemerera kwivuza.
Niyomugabo ngo nubwo yarekurwa ngo ntazigera atanga mituweli kubera ko Imana itabemerera kwivuza.

Icyakora izindi gahunda za Leta zo ngo barazikurikiza zirimo gutanga umusoro, gutanga umusanzu mu kigega cy’Agaciro, gukora umuganda, kwitabira inama zatumijwe n’abayobozi, n’ibindi.

Ati “kuba ntateganya kujya kwivuza ni yo mpamvu ntatanga mituweli. Ubutumwa Imana yaduhaye bwo gutwara budusaba kwizera mu buryo bukomeye mu rwego rwo hejuru ku buryo mu gihe turimo hashobora kwaduka indwara zikomeye zitavurwa n’abavuzi, ariko twe Imana yatubwiye ko izo ndwara nizaduka, abakozi bayo bazajya basengera abantu zigakira ku bwo kwizera.”

Niyomugabo iyo arwaye ngo yibutsa Imana amasezerano yabasezeranyije ko izajya ibavura, Imana ikamuvura agakira. Bifuza ko urusengero rwabo rwafungurwa kugira ngo babone aho basengera, bityo bareke guteranira mu rugo rw’umuturage.

Ariko impamvu urusengero rwabo rwahagaritswe ngo ni uko basengaga nta burenganzira bafite bahawe n’ubuyobozi.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko amadini agomba gukora mu buryo bwemewe, atemewe ndetse atabifitiye n’uburenganzira agahagarikwa.

Ati “Icya mbere ni ukwereka abantu ibyo amadini asabwa kugira ngo akore mu buryo bwemewe, icya kabiri ni ukwamagana amadini atemerewe gukorera mu gihugu, icya gatatu ni uko iyo bibaye ngombwa hafatwa ingamba bikanyuzwa mu nzego zibishinzwe, bagafatwa ndetse bagahabwa ibihano hakurikijwe amategeko.”

Ikibazo bene ayo madini ateza ngo ni uko usanga hari abadatanga mituweli kubera ko imyumvire yabo itabemerera kujya kwivuza kwa muganga. Rimwe na rimwe ngo hari n’abanga kurya indyo yuzuye, ntibanywe amata, ugasanga nk’abana bashobora kurwara bwaki bigafatwa nko kubangamira uburenganzira bw’abana.

Abizera bo mu itorero ry’Imana ritemewe mu karere ka Rutsiro baruhuka isabato bakaba batarya na bimwe mu biribwa birimo ingurube, ntibanywe n’inzoga. Babatiza umubatizo wo mu mazi menshi, bakabatiriza mu mugezi, aho bita muri Yorodani.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBA IMANA YARABIBABWIYE, COURAGE. ABABARWANYA BO NTIBAZABURA.

MUGENZI KOMERA yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka