Rutsiro : Abajura bibye mu kabari ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 227

Abajura batabashije kumenyekana bacukuye mu rukuta rw’inzu y’umucuruzi witwa Kamana Martin mu cyumweru gishize binjiramo batwara ibyuma bya muzika, televiziyo, inzoga z’amoko atandukanye n’inyama z’ihene, byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 227.

Abo bajura bibye Kamana nyuma y’uko yari amaze amezi abiri atangije akabari mu isantere yo ku Rukiniro iherereye mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Umuntu wanyuze iruhande rw’iyo nzu mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice ngo ni we wabibonye bwa mbere, ahita ahamagara umukobwa urara muri kimwe mu byumba by’iyo nzu witwa Queen amubwira ko abajura bapfumuye inzu bakabiba.

Aho abajura binjiriye banyuze mu rukuta nyir'inzu yarongeye arahasana.
Aho abajura binjiriye banyuze mu rukuta nyir’inzu yarongeye arahasana.

Uwo mukobwa ngo yahise ahamagara umukoresha we ngo aze arebe ibyo abajura baraye babakoreye. Kamana akeka ko uwo mukobwa nta ruhare yabigizemo kuko bishoboka ko abajura bashobora kwinjira mu nzu bakiba umuntu urimo imbere ntabimenye.

Kamana avuga ko ubwo bujura bwamuteje igihombo gikomeye. Ati “byarampungabanyije cyane kuko nk’ubu urabona nta muziki urimo, kandi abantu benshi bakundaga kuza baje kureba umuziki, ku wa gatanu no ku wa gatandatu hakazamo abakiliya benshi, ariko ubu urabona ko ntabarimo! Ariko ngiye gushaka ukuntu ngura ibindi kuko nta cyizere mfite cyo kubona uwanyibye.”

Nyiri ako kabari ngo hari abo akeka bashobora kuba ari bo bamwibye, ariko ntiyapfa kubyemeza kuko nta bimenyetso bihagije afite.

Nyuma y’ubwo bujura, ubuyobozi bw’umudugudu, ubw’akagari na polisi barahageze ariko na bo ntibabasha kumenya ababigizemo uruhare.
Kamana aterwa impungenge n’uko abaturage bo muri ako gace batitabira kurara irondo uko bikwiye kuko hari igihe bamwe mu bagize itsinda rigomba kurara irondo basiba, abandi bagasinzira, ubundi na none ngo bakarara bicaye ahantu hamwe.

Yifuza ko muri ako gace hashyirwaho uburyo bwo kurara irondo bikozwe n’inkeragutabara ndetse na Local defense.

Umukuru w’umudugudu wa Karambi witwa Cyprien Uzabakiriho, aho ubwo bujura bwabereye, avuga ko bikimara kuba babimenye, bagerageza gushakisha abahibye ariko barababura n’ubwo hari abo bakekaga, ariko bakabura ibimenyetso bifatika, noneho bakora raporo bayohereza kuri polisi.

Ubujura bwakorewe Kamana bumusigiye igihombo gikomeye.
Ubujura bwakorewe Kamana bumusigiye igihombo gikomeye.

Abaturage n’abayobozi mu nzego z’imidudugu muri ako gace bagaragaza impungenge z’abasore bakunda kwiba, bakabafata bakabohereza kuri polisi hamwe n’ibyo babafatanye, ariko nyuma y’igihe gito bagahita barekurwa bakaza bishongora ku bayobozi ndetse bakongera kwishora mu bikorwa by’ubujura.

Umukuru w’umudugudu wa Karambi avuga ko nubwo abaturage ntako batagira ngo bicungire umutekano binyuze mu kurara irondo, ngo birashoboka ko abajura bashobora kwiba bitewe n’uko abanyerondo bageza mu ma saa kumi n’imwe bagataha.

Ikindi ni uko abanyerondo ngo badashobora kugera kuri buri rugo, ahubwo ngo bategereza ko hari utaka kugira ngo bamutabare.

Uwo muyobozi asanga abaraye irondo muri iryo joro nta makosa akomeye umuntu yabashinja kubera ko nta wigeze ataka ngo bange kumutabara, dore ko n’umukobwa wari uryamye muri iyo nzu atabashije kumenya ko bahibye.

Muri ako gace ngo hakunze kugaragara ubujura bukorwa n’abantu bacukura amazu cyangwa se bakica ingufuri, ariko ngo ntabwo bwari buherutse.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka