Rutsiro: Abagore batatu baravugwaho gufatanya kwiba mu iduka

Abagore batatu binjiye mu iduka ry’umucuruzi witwa Ntirenganya Barnabé ucururiza mu isantere ya Congo Nil mu murenge wa Gihango tariki 19/09/2013 batangira kumubaza ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye, ariko umwe muri bo yikinga inyuma y’abandi atangira kuyora ibishyimbo ashyira mu mufuka yari yitwaje.

Ntirenganya avuga ko abo bagore batatu baje aho acururiza mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, umwe aramubwira ngo namuhe isutiye, undi araza aramubwira ngo namuhe isume (essuie - mains).

Uwa mbere yamuhaye isutiye eshatu ngo atoranyemo iyo ashaka, undi na we amuhereza isume na we ngo arebe, uwa gatatu we ajya ku bishyimbo atangira kudaha ashyira mu mufuka we yari yitwaje.

Ntirenganya ati “nunamutse maze guhereza abo bagore isume n’isutiye, nsanga undi arimo kudaha ibishyimbo yikinze inyuma y’abo bagore bandi.”

Babiri ngo bamurangaje undi wa gatatu yihisha inyuma yabo atangira kuyora ibishyimbo.
Babiri ngo bamurangaje undi wa gatatu yihisha inyuma yabo atangira kuyora ibishyimbo.

Mu gihe abandi bari bakirimo bacagura isume n’isutiye, yahise ababwira ngo babe babiretse babimusubize abanze arebe iby’uwo wundi urimo amuyorera ibishyimbo.

Uwo mugabo yari arimo gucuruza ibiro 30 by’ibishyimbo, ibyo bari bamaze kuyora bikaba byanganaga n’ibilo umunani n’igice kandi umwe muri abo bagore bamutesheje yari agikomeje kubidaha. Ngo yari yitwaje umufuka n’isahani ya pulasitike yabidahishaga.

Yamubajije impamvu arimo kumuyorera ibishyimbo, asubiza ko yari afite gahunda yo kubigura. nyamara bamubajije amafaranga yo kubigura basanga yari afite amafaranga ibihumbi bitatu akaba yari macye ugereranyije n’ibishyimbo yari amaze kuyora ashyira mu mufuka we.

Ntirenganya yahise ahamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango araza ababaza ibyangombwa bamubwira ko ntabyo bafite.

Bababajije aho baturutse batangira kuvuga ibice bitandukanye, mu kanya bakongera kubabaza bakavuga ibindi bihabanye n’ibyo bari bavuze mbere.

Hari abantu babarebye bahita babamenya kuko muri iyo santere ngo hari n’ahandi ku wundi mucuruzi bibye amasaka ku wa mbere, babavumbuye bahita biruka bahata indobo bari bitwaje.

Abo bagore ngo babajijwe ibyangombwa bavuga ko ntabyo bafite ndetse banga no kwisobanura, babajyana kuri sitasiyo ya polisi yo mu murenge wa Gihango, kuri polisi na ho bahita babafunga babwira ababazanye ko bazagaruka ku munsi ukurikiyeho bagasubira mu kibazo cy’umucuruzi n’abo bagore.

Icyakora Ntirenganya ngo yagarutse kuri polisi mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki 20/09/2013 asanga umwe muri abo bagore ntawe uhari, ahasanga babiri gusa.

Kuri polisi ngo bababajije aho bava n’aho bajya, bavuga ko baturutse mu murenge wa Mukura bakaba bari bagiye gusura umuntu. Icyakora ibisobanuro byabo ngo ntibyari bihagije ku buryo byagaragaye ko bari abatekamutwe.

Umwe muri abo bagore yamutesheje amaze kuyoraho ibilo umunani n'igice abishyira mu mufuka yari yitwaje.
Umwe muri abo bagore yamutesheje amaze kuyoraho ibilo umunani n’igice abishyira mu mufuka yari yitwaje.

Kuri polisi babemereye gutaha ariko babategeka guha umucuruzi ibihumbi bitatu bari bafite, bamusubiza n’ibishyimbo bye bari bamaze kuyorera mu mufuka.

Ikindi cyemeza ko bari bafitanye gahunda, ngo ni uko bose bavuze ko bakomoka ahantu hamwe mu murenge wa Mukura. Ngo no ku wa mbere bageze aho uwo musaza acururiza bashaka kumwiba ariko basanga adahuze cyane.

Ntirenganya asanga bene abo bajura baba bafatanywe n’igihanga bajya bahanwa by’intangarugero bakamenya uburemere bw’amakosa bakora, bityo bakayacikaho burundu, dore ko ngo hari n’igihe baba barayogoje ahandi, ariko baramuka badahanwe bagakomeza gushaka kurya ibyo batavunikiye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka