Rutsiro: 14 bafatiwe mu birombe by’amabuye y’agaciro bacukura mu buryo butemewe

Abantu 14 batawe muri yombi tariki 10/01/2013 bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu birombe biherereye mu mudugudu wa Bweramana, akagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro.

Muri abo 14 bafashwe, batandatu bakuwe mu kirombe kimwe, batatu bakurwa mu kindi, batanu na bo bakurwa mu kindi kirombe.
Abandi 12 barimo mu birombe imbere banze gusohoka bahitamo gukomeza kwihishamo.

Mu kirombe cyavuyemo batatu hasigayemo abandi bane bo banze kuvamo, mu gihe hari ikindi kirombe na cyo cyarimo abantu umunani na bo banze kuvamo ndetse n’abagiye kubakuramo bagasanga ari kure cyane kandi harimo n’umwijima, bahitamo kubihorera. Abari banze kuvamo babonye abari baje kubafata bamaze kugenda babona gusohokamo.

Abafatiwe mu birombe bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.
Abafatiwe mu birombe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Muri rusange ku musozi umwe wo mu mudugudu wa Bweramana haboneka ibyobo birenga 20 bicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti, Worufuramu, na Colta.

Abafashwe ni abakozi bacukura igitaka bakakivana imbere mu cyobo bakirunda hanze bazwi ku izina rya ba Nyakabyizi. Bahembwa amafaranga 1500 ku munsi. Abakoresha babo bo ntibabashije gufatwa ariko hakozwe urutonde rwabo ku buryo na bo ngo bazakomeza gushakishwa.

Abafatiwemo bavuga ko ari ubukene bubitera bityo bakajyamo kugira ngo babone imibereho.

Umusaza umwe muri bo witwa Ludoviko Karaboyi wo mu murenge wa Murunda mu kagari ka Kigwa yagize ati: “Aho kugira ngo ujye gutobora inzu y’abandi bagufate bakumerere nabi, wahitamo kuza hano bakaba ari ho bagufatira”.

Inzego z'ibanze, iz'umutekano hamwe na minisitiri w'umutungo kamere bagize uruhare mu gufata abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.
Inzego z’ibanze, iz’umutekano hamwe na minisitiri w’umutungo kamere bagize uruhare mu gufata abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi we asanga ikibazo nyamukuru atari abo baturage basanzwe bafatiwemo, ahubwo ko ikibazo ari abandi bantu bafite ubushobozi babakoresha ndetse bakagira n’uruhare mu gucukura no kugurisha ayo mabuye mu buryo butemewe, abo yise (big fishes) akaba avuga ko abo ari bo bagiye gushakishwa kugeza bafashwe.

Kuba ayo mabuye acukurwa ndetse akagurishwa mu buryo bwa magendu ngo bituma abakora ubwo bucukuzi ntacyo bunguka ndetse n’igihugu kikahahombera.

Kuba bikorwa mu buryo butemewe na byo ngo biteza impanuka zikunze kuvamo impfu za hato na hato. Abana bari munsi y’imyaka 18 na bo usanga bajya muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe bagombaga kuba bari ku ishuri.

Abafashwe bahise bajyanwa ku cyicaro cya Polisi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Hafashwe ingamba zo gukumira bene ubwo bucukuzi butemewe ndetse no gushakisha ababigiramo uruhare bose, dore ko ubucukuzi nk’ubwo bukorwa ku misozi myinshi kandi itandukanye yo mu karere ka Rutsiro.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko murwanda ko bitoroshye ubushomeri bumeze nabi nabigiriye mubirombe mubasanjyemo nkontibyemewe n’amategeko????Ahahahahah

akagabo john yanditse ku itariki ya: 11-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka