Rusizi: Yashinjwe amarozi arakubitwa kugeza agagaye

Umusaza Hakuzimana Anicet utuye mu murenge wa Butare, tariki 20/03/2013, yakubiswe n’abaturanyi be yenda gushiramo umwuka bamushinja kuroga abaturage bagenzi babo.

Intandaro yo gukubitwa kwe ngo byavuye ku kuba yaraketsweho kuroga umwana w’umukobwa witwa Anarice Muhawenimana akagenda umunsi wose ku gasozi yambaye ubusa.

Umusaza Hakuzimana yahise atabarwa n’inzego z’umutekano bahita bamujyana kwa muganga bwangu nyuma yo kubona ko yari yababajwe bikomeye, gusa inzego z’umutekano ntiziramenya neza abakubise uyu musaza zikaba zigikomeje gukora iperereza kugira ngo abihaniye batabwe muri yombi.

Abaturage bavuga ko bababazwa nuko uwafashwe aroga adahanwa n’amategeko ibyo ngo bikaba biri mu bituma bakunze kubihanira kugira ngo babihimureho mu rwego rwo kugira ngo badakomeza kubishima hejuru.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka