Rusizi: Yafashwe yiba amakara baramutema umubiri wose

Umusore w’imyaka 33 witwa Kayisire Theogene yatemaguwe n’umusaza witwa Rugiramavuga Emmanuel w’imyaka 50 wo mu murenge wa Kamembe, ahagana saa munani z’ijoro rishyira tariki 09/01/2013, ubwo yamusangaga mu ifuru ye agiye kwiba amakara ye.

Uyu musaza yatangaje ko yatemye uyu musore kubera ko ngo yashatse kumurwanya ubwo yamufatiraga mu makara ye.

Nubwo hari hakiri mu ijoro, induru z’uwo musore zabyukije abatari bake maze basanga umusaza amaze kumutsinda hasi intege z’uwo musore zimaze gushira kubera imipanga bamutemye mu mutwe no ku maboko.

Kayisire yatemaguwe ku mubiri no mu mutwe.
Kayisire yatemaguwe ku mubiri no mu mutwe.

Abaturage bahise bafata uwo musore bamujyana kwa muganga mu gihe umusaza wamutemye afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusizi akurikiranyweho kuba yihaniye.

Nubwo uyu musaza ariwe wemera ko yatemye uwo musore hari undi bafunganywe witwa Bagirinshuti Simoni, ukekwaho kuba yarafatanyije nawe mu kumutema ariko we avuga ko atigeze amukoraho usibye ko ngo yamutabaye gusa akamujyana kwa muganga.

Rugiramavuga na Bagirinshuti bafunze bazira kwihanira.
Rugiramavuga na Bagirinshuti bafunze bazira kwihanira.

Muri iyi minsi abantu benshi bari kugenda bagwa mu makosa yo kwihanira akaba ari muri urwo rwego ubuyobozi budasiba kubibuza abaturage ariko bakanga bakabirengaho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se mbibarize. Umuntu nafata n,igisambo cyapfumuye inzu koko azakireke. iyo igisambo kigutanze kirakwica. Kandi uzarebe abenshi bagenda bitwaje intwaro gakono.

Rudabari yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka