Rusizi: Umwe mu bayobozi b’utugari ngo asenya ingo z’abandi
Hashize igihe abaturage biyama umuyobozi w’akagari ka Rwinji ho mu murenge wa Nkombo kwinjira mu ngo z’abandi ariko ngo bikaba iby’ubusa kugeza n’aho abana be baje gutabaza inzego z’umutekano kuwa 31/07/2013, bavuga ko umubyeyi wabo ababangamiye.kugeza
Uyu muyobozi ngo mu minsi ishize aherutse kwinjirira umugore w’abandi abaturage bamubonye baratabaza hanyuma akizwa n’amaguru ariko muri urwo rugo ahasiga inkweto ze kuko yari asatiriwe abura uko yazambara.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko abayobozi aribo bagomba gutanga urugero rwiza ku baturage ariko kuba hariho ababirengaho bagakora amakosa nkayo baba bagomba kubibazwa kuko biba biteye igisebo.
Ni muri urwo rwego umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, Sebagabo Victory, yasabwe kumenya amakuru yose avugwa kuri uyu muyobozi kugirango akurikiranywe mu maguru mashya.
Aha kandi umuyobozi w’akarere ka Rusizi yaboneyeho gusaba abandi bayobozi kujya bitwararika ku baturage babaha serivisi nziza kuko aribo ndorerwamo zabo kuba hariho rero abica inshingano zabo baba bagomba guhita babibazwa kuko ntawe ugomba kurenga amategeko yitwaje ko ari umuyobozi runaka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Wasanga ataragiye gusambana yaragiye kubagirinama muri gahunda za leta,ababibonye bakabyita gusamba cg ari ukumutera urubwa.
Ntabwo ari abayobozi b’utugari bose uwo umwe 1,ntabwo yatuma abayobozib’utugari bose babyitirirwa
yewe birarenze muri rusizi!hari nababwira abaturage ngo tuzahangana kuko nashyizweho nitegeko simwe mwanshyizeho!nkuwo araganahe?mumurenge wa kamembe niho byibera