Rusizi: Umwana w’imyaka 11 yitabye Imana aguye mukirombe

Umwana w’imyaka 11 witwa Itangishaka yaguye mu kirombe cyari kirimo amazi menshi ubwo ngo yari agiye gushaka inkwi zo gucana mu murenge wa Mururu, Akagari ka Kigarama mu mudugudu wa Gitwa ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba zo kuwa 01/010/2013.

Abandi bana bahise bahuruza kugirango bareba ko bamurokora ariko abaturage bahageze biba iby’ubusa kugeza aho byagejeje saa yine zo kuwa zo ku wundi munsi kuwa 02/10/2013, batarakura uwo mwana muri cyo kirombe.

Byabaye ngombwa ko bahamagara nyiri iki kirombe witwa Shingiro Aimable kugirango azane imashini yabigenewe, gusa bitewe nuko uyu mwana yamaze igihe kirekire muri uyu mwobo basanze yitabye Imana. Umurambowe ukaba wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe kugirango bawukorere isuzuma.

Nyiri iki kirombe aratungwa agatoki ko ariwe nyirabayazana w’uru rupfu kuko ngo akarere kari karamuhagaritse mu gucukura kuko ngo yakoraga uwo murimo atabifitiye ibyangombwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka