Rusizi: Umukecuru yari agiye kwicwa n’umuhungu we agobokwa n’abaturage

Umucekuru witwa Nyiranzeyimana Rehema utuye mu karere ka Rusizi atangaza ko umuhungu we witwa musore Iremaharinde Burahimu yashatse kumukubita isuka ariko Imana ikinga akaboko atabarwa n’abaturanyi.

Uyu mukecuru atangaza ko uyu muse we yamugezeho butangiye gucya mu gitondo cya tariki 22/09/2013 abaza ingufuri ze yari yarasize mu gihe bakimisobanurira ahita afata isuka ayibanguye ashaka kuyikubita nyina atabarwa n’umwuzukuru we hamwe n’undi musore wari uri aho.

Ibyo bikimara kuba induru yari yose umukecuru n’akuzukuru babana bahuruza abaturage ngo babatabare batewe.

Abaturage bafashe umusore agiye kwivugana nyina.
Abaturage bafashe umusore agiye kwivugana nyina.

Nyiranzeyimana n’umwuzukuru we bavuga ko uyu musore ngo yabahize igihe kirekire ashaka kubisasira ariko Imana igakinga akaboko ibyo ngo bisanzwe bizwi n’ubuyobozi, uyu mukecuru kandi afite inkovu ngo yatewe n’uyu musore aho yamukubise inyundo.

Uyu mukecuru avuga ko ngo icyo uyu musore amuziza ngo nuko yamusabye ko azataha iwabo akamusigira inzu n’amasambu yasigiwe n’umugabo we hanyuma Iremaharinde n’umugore we bakabitaha. Uyu mukecuru avuga ko ngo nawe nta handi yakwerekeza kuko nawe adafite ubundi bushobozi.

Inkeragutabara zari zishoreye uyu musore zimujyanye kuri Polisi zitangaza ko zarwaye urugamba rutoshye mu gukiza uyu mukecuru umuhungu we kuko hari umwe watewe icyuma n’uyu musore aho yagerageza kubarwanya gusa ngo baje kumufata bafatanyije n’abaturage.

Nyiranzeyimana yicaye iruhande rw'isuka umuhungu we yari agiye kumwicisha.
Nyiranzeyimana yicaye iruhande rw’isuka umuhungu we yari agiye kumwicisha.

Ubwo uwo musore yari ajyanwe kuri polisi, nyina yari afite isuka aho atangaza ko ngo ariyo umugungu we yari agiye kumwicisha hanyuma akagobokwa n’abaturage.

Umwuzukuru w’umukobwa ubana n’uyu mukecuru mu nzu atangaza ko ngo bahorana umutekano muke kubera nyirarume gusa ngo barashima abaturage n’Inkeragutabara babatabaye kuko ngo iyo bataza kubatabara iby’uyu mukecuru biba byarangiye.

Ubwo twaganiraga n’uyu musore yavuze ko ngo nyina ariwe ushaka kumufungisha kuko ngo ntacyo bapfa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo muhungu nahannye byintangarugero

sindayiheba yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka