Rusizi: Umujura yafafiwe mu iduka ahita yemera icyaha

Abaturage bo mu mujyi wa Kamembe baratangaza ko abajura babamereye nabi kuko batakigira ubwoba cyangwa isoni kuko ngo basigaye birirwa barwana n’abaturage bavuga ko bari kwishakira ikibatunga.

Ibi biherutse kuba mu mudugudu wa Ntemabiti aho nyuma yo gufata umwe mu bajura bari batoboye inzu bakiba matora hahise haza abandi bashaka kwinjira muri iyo nzu kuko bari bazi ko banyiri iyi nzu birutse kuri bagenzi babo, amahirwe nuko ngo nabo bahise bababona bityo batangira kurwana ariko abaturage babarusha imbaraga.

Arasaba imbabazi z'ubujura yakoze.
Arasaba imbabazi z’ubujura yakoze.

Ahagana saa tanu n’igice undi musore w’imyaka 18 witwa Havugimana Yusufu yafatiwe mu iduka ry’abasore bacuruza imyenda aho yari yibye imyenda akayishyira mu ikoti yari yambaye.

Havugimana ubwo yari amaze guhisha imyenda ntiyagize amahirwe yo kuyigeza aho yari ayijyanye kuko ba nyiri iduka bahise bamwirukaho baba baramufashe akimara gufatwa yavuze ko yemera icyaha asaba imbabazi.

Aba basore ngo si ubwa mbere bari bafashe mugenzi wabo yabibye aho ngo bamusanganaga imyenda yabibye ariko akabihakana ababwira ko ari iyo yaguze.

Iduka Havugimana yibyemo imyenda.
Iduka Havugimana yibyemo imyenda.

Havugimana avuga ko ubujura abuterwa n’ingeso y’irari ryo gushaka amafaranga, iyi myenda yibye ngo yari kuyigurisha amafaranga 8000 mu gihe banyirayo bari bayigurisha ibuhumbi icumi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka