Rusizi: Umugore ari mu maboko ya polisi azira gufatanwa urumogi

Nyiraruhanga Mwanaidi, umugore w’imyaka 31 utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi yafatanwe ibipfunyika bibiri by’urumogi mu mukwabo wakozwe n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage tariki 08/09/2012.

Uwo mugore yafatiwe mu mudugudu wa Rushakamba uzwiho gucuruzwamo ibiyobyabwenge kuko wiganjemo abasore b’abanyarugomo bakunze gukoresha ibyo biyobyabwenge ndetse ugasanga rimwe na riwe abaturage bamburwa ibyabo n’izo nsoresore zasinze ibiyobyabwenge.

Nyiraruhanga we avuga ko urwo rumogi Atari we barufatanye aho asobanura ko barusanze rumanitse hejuru y’inzu ye.

Itegeko riri mu gitabo gishya cy’amategeko nimero 593 rigaragaza ko umuntu ucuruza ibiyobyabwenge cyangwa kubyinjiza mu gihugu ahanishwa igihano kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Salama Areko!!!!!

PEACE yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

yebaba we mwanaidi uradusebeje twebwe abasilamu ubuse tuzongera guhakana ko tutanywa urumogi gute kandi tunarucuruza.basi iyo wihanga ugakuramo ako gatambaro wenga tukumva izina gusa nyagasani akoroheze.

Mbanzendore Eugene yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

yebaba we mwanaidi uradusebeje twebwe abasilamu ubuse tuzongera guhakana ko tutanywa urumogi gute kandi tunarucuruza.basi iyo wihanga ugakuramo ako gatambaro wenga tukumva izina gusa nyagasani akoroheze.

Mbanzendore Eugene yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka