Rusizi: Umugabo afunzwe azira gukubita uwo bashakanye no kumuca inyuma

Nzirorera w’imyaka 35 ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe mu karere ka Rusizi azira gukubita umugore we.

Uyu mugabo ngo icyamuteye kurwana n’uwo bashakanye ni uko ngo yamuhamagaye kuri telephone incuro nyinshi akamubura bityo agatekereza ko yagiye kumuca inyuma; nk’uko yabitangaje tariki 12/09/2012 aho afungiye.

Nubwo yakekeraga umugore we kumuca inyuma iwe ku giti cye yemeza ko ari we wa mbere mu guca umugore we inyuma kuko avuga ko afite indaya bararana akaba yamara icyumweru ataragaruka ku mugore we basezeranye byemewe n’amategeko.

Umugore wa Nzirorera nawe yemeza ko asanzwe abizi ko umugabo we amuca inyuma ariko ngo ntiyagira icyo abimubazaho kuko atinya ko yamugirira nabi.

Nzirorera amaze gufungwa yifuje gusaba umugore we imbabazi avuga ko atazongera kumuca inyuma, ariko umugore we atangaza ko ibyo abivugishwa n’uko agifunze.

Kugeza ubu Nzirorera aracyari mu buroko mu gihe inzego zibishinzwe zigishakisha umuti w’ikibazo cye kugira ngo acike ku ngeso nk’izo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka