Rusizi:Baracyekwaho guhotera umukobwa

Abana babiri b’abahungu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi bakurikiranyweho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 22 utuye Murenge wa Gihundwe ariko bo barabihakana.

Icyo cyaha cyakozwe ku mugoroba wa tariki 14/03/2013 mu gashyamba kitwa Nyamampanga mu mudugudu wa Tuwonane mu Murenge wa Gihundwe. Abahaturiye bavuga ko bumvishe iduru itabaza, bahageze basanga ni umukobwa w’imyaka 22 (utatangajwe izina rye).

Abakurikiranyweho gukora iki cyaha bavuga ko atari bo bakoze iki cyaha ahubwo ko abagikoze bahunze. Nubwo bahakana ariko abaturanyi babo bavuga ko imyitwarire yabo nayo ikemangwa kuko bakunze kugaragara mu bikorwa by’urugomo.

Hagati aho uyu mukobwa yahise ajyanwa ku Bitaro bya Gihundwe ariko nyuma yo kuvurwa ahita atoroka ibitaro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent Urbain Mwiseneza, yasabye abaturage kwirinda ibyaha nk’ibi kuko ubikorewe bimwagiza ku mubiri no mu bitekerezo. Yasabye abaturage kwirinda ingeso nk’izo bakarangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda.

Icyaha cyo gufata ku ngufu gihanwa n’ingingo ya 190 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda aho uwagikoze ahanishwa igifungo kiva ku myaka 5 kugeza ku myaka 25.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka