Rusizi: Babiri bapfiriye mu mpanuka abandi 8 bajya muri koma

Nyuma y’ukwezi kumwe impanuka ihitanye abantu 7 mu murenge wa Nzahaha, ku mugoroba wo kuwa 04/08/2013, ahagana saa moya z’ijoro hongeye kuba indi mpanuka ihitana abantu babiri: Nshimyumukiza Daniel n’undi mugore utaramenyekana neza.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace isanzwe itwara abagenzi, ifite ikirango cya RAA899Q yari itwawe na Nshimyumukiza Daniel w’imyaka 28 wahise anitaba Imana yarenze umuhanda icuranguka ku musozi.

Intandaro y’iyi mpanuka yabereye mu kagari ka Karagizwa ngo yavuye ku kubura feri.

Aba komeretse bahise bakorerwa ubutabazi bwihuse bagezwa ku kigo nderabuzima cya CS Islamic cya Bugarama na Mushaka naho imirambo ikaba yajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

Iyo mpanuka idasanzwe yahitanye abantu babiri abandi bari muri koma.
Iyo mpanuka idasanzwe yahitanye abantu babiri abandi bari muri koma.

Mu murenge wa Nzahaha hakunze kubera impanuka hakunze kubera impanuka kubera imibande miremire ikikije umuhanda wa kaburimbo imodoka zirohamo mu gihe habaye ikibazo ntakibasha kuramira abantu kuko nta biti bihateye.

Ubushize ubwo haberage impanuka mu gihe gito Minisitiri w’umutekano, Musa Fazir,i yari yakoranye inama n’abayobozi b’akarere ndetse n’abahagarariye ibinyabiziga abasaba kuhatera ibiti murwego rwo gukumira izo mpanuka za hato na hato zihabera.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Trabashimira mutugezaho amakuru meza arko mujye mudushyiriraho nutuvideo murakoze

Ntawukuriryayo Abdul Majid yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

nonese muri iyimpanuka ntamuzima utagiye muri coma wavuyemo?

ngewe yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

nonese muri iyimpanuka ntamuzima utagiye muri coma wavuyemo?

ngewe yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka