Rusizi: Aremera ko agira ingeso yo kwiba ariko akagira umwaku wo gufatwa

Umusore witwa Havugimana Jean utuye mu kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe yazindutse ajya kwiba mu murenge wa Kamembe afatwa amaze guhambira matora yayinyujije mu idirisha ry’inzu yari ayibyemo.

Havugimana yatangaje ko atari ubwa mbere afashwe yiba kuko no mu minsi ishize yasenye urugi yiba umuceri ariko nabwo arafatwa. Ngo niwe ukunze kugira ibyago byo gufatwa kuko yari arikumwe na mugenzi we wabashije kwiruka acika Inkeragutabara zari ziri kubahiga.

Havugimana akimara gufatwa saa kumi n’ebyiri yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, gusa agifatwa abaturage babujijwe kumwihanira kuko ubushize ubwo yafatirwaga mu cyuho cy’ubujura nanone ngo bari bamwihaniye bituma batamufunga.

Havugimana Jean yafashwe n'Inkeragutabara afite matora yari amaze kwiba.
Havugimana Jean yafashwe n’Inkeragutabara afite matora yari amaze kwiba.

Abaturage bo mu mudugudu wa Ntemabiti bari bamaze iminsi itari mike bibwa ibikoresho byo murugo, amatungo n’ibindi ku buryo ngo nta muntu ugisiga akantu hanze ngo agasange.

Ubu noneho kuba aba bajura batangiye kwinjira mu mazu ku manywa yihangu ngo barabona ari ikibazo kitoroshye dore ko ngo bamwe muri bo baba bitwaje ibyuma.

Iki kibazo cy’ubujura buciye icyuho gikunda kugarukwaho mu nama z’abayobozi zitandukanye no mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi, aba baturage ngo basanga impamvu kidakemuka burundu ari uko abajura bafatwa ariko nyuma y’umunsi umwe bakongera bakarekurwa.

Ibi ngo basanga ari ukuborora akaba ari muri urwo rwego bifuza ko bajya bakanirwa urubakwiye kimwe n’abandi banyabyaha kuko hari ibyo baba bangije.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka