Rusizi: Abaturage bari bamwivuganye bamuziza amarozi atabarwa na Polisi

Ndushabandi Joseph w’imyaka 80 wo mu kagari ka Ruganda mu murenge wa Rwimbogo yarokowe na Polisi ubwo abaturage bamuhigaga bukware bamuziza ko ngo yabiciye abantu benshi akoresheje amarozi.

Ibyo byatumye polisi imufata kugirango imuhungishe abo baturage bashaka kumugirira nabi ariko bamusaba kureka iyo ngeso y’amarozi imuvugwaho , gusa we ahakana iyo ngeso avuga ko nta bantu yigeze yica.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, Nkankindi Leoncie, avuga ko uyu musaza yananiwe kwitwara neza mu mibanire ye n’abaturanyi be kandi ngo yakagombye kuba uwa mbere mu kugaragaza iyo mibanire doreko ngo aribwo agifungurwa aho yari yarafungiwe ibyaha bya Jenoside.

Abayobozi batandukanye bo muri uyu murenge kuva ku rwego rw’akagari badutangarije ko hamaze gukorwa inama enye ziga ku kibazo cy’uyu mugabo; iyabaye kuwa kuwa 08/08/2013 ngo bamusanze aho acumbikiwe na Polisi bamusaba gusaba imbabazi abaturage ahemukira.

Iyi nama yari irimo umuryango wa Ndushabandi, idini asengeramo na nyobozi y’umudugudu abamo aho yanzuye ko uyu mugabo agomba gusaba imbabazi mu ruhame rw’abantu mu muganda uzaba wahuje abaturage.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

babyeyi mwite kubana banyu

Agnes Mukandori yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

babyeyi mwite kubana banyu

Agnes Mukandori yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka