Rulindo: Yiyiciye umuvandimwe kubera ubusinzi

Umukobwa witwa Nikuze Adeline utuye mu mudugudu wa Gasenga, akagari ka Kivugiza, umurenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo, yishe umuvandimwe we witwaga Twahirwa biturutse ku businzi.

Uyu mukobwa yaba yaratashye tariki 20/10/2013 yanyweye akayoga ageze mu rugo iwabo atangira gutera amahane ,nibwo musaza we wari utuye hafi y’iwabo yaje aje kureba impanvu mushiki we asakuza.

Nyuma ngo baje kurwana ubwo ni bwo mushiki we yamusunikaga undi agwira amazuru atangira kuva amaraso mu mazuru ku buryo nta minota igera ku icumi yamaze ahita ashiramo umwuka ubwo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masoro, Mukwira Jean Nepomuscene, yatangaje ko uru rugomo rwatewe nuko uyu mukobwa yari yanyoye inzoga kuko ngo nta kindi kibazo yagiranaga na musaza we.

Nyuma y’uko ubu bubwicanyi bubaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Masoro akaba atangaza ko bagiye kongera ibikorwa byo kwigisha abaturage koroherana no kubana neza.

Yagize ati “Ubu bwicanyi bwatunguranye ugereranije nuko bivugwa ko aba bavandimwe bari babanye mu muryango bavukanagamo.Gusa icyo tugiye gukora nk’ubuyobozi ni ukurushaho kwigisha abaturage kubana nza no kugabanya ubusinzi ari nabwo ntandaro y’umutekano mucye mu baturage”.

Akomeza avuga ko mu murenge ayoboye abaturage badakunze kugirana amakimbirane ariko ngo bagiye kureba uburyo bakumira amakimbirane aterwa n’ubusinzi kuko bimaze kugaragara ko abagirana amakimbirane akenshi baba banyweye inzoga ndetse zimwe zitanasobanutse.

Ibi kandi bibaye mu gihe akarere ka Rulindo kashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu ngo, aho abayobozi bafatanije n’inzego z’umutekano bakomeje kwigisha abaturage kubana neza no kurwanya ibiyobyabwenge nk’ibintu biza ku mwanya wa mbere mu guhungabanya umutekano w’abaturage muri aka karere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubwo azongera gukoza inzoga mu kanwa, amategeko nakore ibyayo. Cyakora ashobora kuba yarishe atabigambiriye.

Kamuhanda Evariste yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

umuntu w’umukobwa pe !birababaje kunywa akagera kuri urwo rwego gusa zimushiramo afatirwa imyanzuro bitabaye ibyo yahora ashimira inzoga hamwe nabandi nkawe

theo.ruhamanya yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka