Rulindo: Imodoka y’Abashinwa yagonze umunyeshuri yitaba Imana

Umunyeshuri w’imyaka 17 witwa Nyiramahirwe Joselyne ukomoka mu Mudugudu wa Buhande, Akagali ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki ho mu Karere ka Rulindo yagonzwe n’imodoka ya Sosiyete y’Abashinwa “China Henan” ahita apfa.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagali ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, kuri uyu wa Gatatu tariki 25/09/2013, abanyeshuri bavuye ku ishuri.

Umushoferi ukomoka muri Kongo-Kinshasa wari utwaye iyi modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite puraki IT 927 RC yabwiye Kigali Today ko yahaye uyu mwana w’umukobwa lifuti kimwe na bagenzi be bane bari bavuye kwiga kuri E.S. Gasiza, bamwe bajya imbere, abandi bajya inyuma.

Ubwo yahagurukaga ngo uyu mwana w’umukobwa yahanutse inyuma agwa mu mapine y’imodoka amugonga umutwe. Uyu mwana wari wambaye imyenda y’ishuri (impuzankano) n’agafuka karimo amakaye mu mugongo yahise ajyanwa ku Bitaro by’i Nemba, ahagera yarangije kwitaba Imana.

Nyiramahirwe wigaga mu mwaka wa Mbere w’Amashuri Yisumbuye, ni mwene Mupenzi Dominique na Bihoyiki Odette. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abashinwa Bakora Umuhanda Wa Kigali Musanze Barawusondetse Cyane Kuko Kugeza Nanubu Baracyakora Uturaka Tudashira

Dusenge Gasto yanditse ku itariki ya: 21-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka