Ruhango: Yaketse ko umugore we atwite umwana utari uwe yita mu kagozi

Mutangana Tite w’imyka 30 yaketse ko umugore we Mukarugira Clementine atwite inda itari iye ahitamo kwiyahura akoresheje umugozi yihambiriye mu ijosi.

Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu mugoroba wa tariki 19/03/2013, mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango.

Uyu mugabo ngo yiyahuriye mu rugo rwo kwa se umubyara muri batisimu kuko ngo yari ahamaze iminsi itatu yaraje kubasura; nk’uko bitangazwa na Jean Paul Nsanzimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.

Jean Paul avuga ko Mutangana n’ubwo yiyahuriye mu murenge wa Ruhango, yabaga i Kigoma muri Nyanza ndetse ngo n’urugo rwe rukaba ariho ruherereye.

Gusa ngo mbere y’uko yimanika mu mugozi yabanje kwandika urwandiko rusaba umugore we kuzita ku mwana we wa mbere bari barabyaranye.

Abaturage bari bazi uyu Mutangana, bavuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane akomeye n’umugore we ndetse akaba yanakekaga ko umwana umugore we atwite ubu atari uwe.

Nyuma y’urupfu rwa Mutangana, umurambo we wajyanywe mu bitaro bikuru bya Kabgayi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ishyano riragwira! Ubwo se icyo ni ikintu kibabaje umuntu yakwiyahurira!Ntabwo se ko baca umugani ngo "ucyenze rimwe ntaba akimaze!

Loyale yanditse ku itariki ya: 21-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka