Ruhango: Umwana arakekwaho guhitanwa n’inkuba

Iradukunda Christine w’imyaka 18, wo mu kagari ka Karambo umurenge wa Bweramana, mu karere ka Ruhango, yitabye Imana tariki 10/09/2012. Icyamwishe ntikiramenyekana ariko abaturanyi be barakeka ko yishwe n’inkuba.

Abaturage bavuga ko ashobora kuba yarishwe n’inkuba yakubise mu mvura yaraye igwa mu ijoro rishyira tariki 10/09/2012, icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana bukavuga ko butemeranya n’abaturage bavuga ko yishwe n’inkuba.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanya saa tatu z’amanywa igihe akana bari baryamanye ari nako babanaga, kajyaga kubwira abaturanyi babo ko mukuru we yanze kubyuka.

Abaturanyi baje kureba impamvu yabujije Iradukunda kubyuka ngo ajye ku ishuri, bahageze basanga yapfuye.

Aba baturanyi nta kindi baketse cyishe uyu mwana w’umukobwa kitari inkuba yari yaraye ikubise muri iryo joro.

Aha ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana, buhakana ibyo aba baturage bavuga ngo kuko ntibapfa kumenya ikishe umuntu kandi umurambo utari wakorerwa isuzumwa; nk’uko bitangazwa n’Uwamahoro Christine umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana.

Mu rwego rwo gukiza urujijo ku cyateje urupfu rwa nyakwigendera, bahise bajyana umurambo mu bitaro bya polisi ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka