Ruhango: Umukecuru bamusanze mu nzu yapfuye naho uwo babanaga ari indembe

Mukamirwa Eugenie w’imyaka 48 wari utuye mu mudugudu wa Bisambu akagari ka Munini mu murenge wa Ruhango, abaturage basanze yitabye Imana naho Sindayigaya Emmanuel w’imyaka 20 babanaga ari indembe.

Mu gitondo cya tariki 12/02/2013, abaturanyi b’uyu mukecuru bibajije impamvu inzu ye itariho ingufuri kandi bakaba nta muntu bahabona.

Bafashe icyemezo cyo kumena idirishya barinjira bagezemo imbere basanga yapfuye ndetse n’uyu musore babanaga nawe ari indembe.

Abaturage bakimenya uru rupfu bahise bahuruza ubuyobozi uwapfuye n’umurwayi bose bajyanwa mu bitaro bya Kabgayi, gusa ntibaramenye icyateye iki kibazo; nk’uko bitangazwa na Sebambe Ezekiyeri uyobora akagari ka Munini.

Uyu mukecuru, yari asanzwe abana mu nzu n’uyu musore ariko ntacyo bapfanaga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka