Ruhango: Ku myaka 93 yiyemeje kutanywa inzoga y’inkorano

Sekabuga Petero w’imyaka 93 utuye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, afite ingamba z’uko atazakomeza kunywa inzoga z’inkorano kuko yakomeje kumva kenshi abantu bavuga ububi bwazo.

Uyu musaza iyo umubona ubona ashaje, ariko agira atya akikora agafata akabando ke akagera ahacururizwa inzoga zengwa n’uruganda akanywa icupa rimwe akitahira.

Umusaza Sekabuga Petero nubwo nta mikoro agira ngo ntazanywa inzoga z'inkorano.
Umusaza Sekabuga Petero nubwo nta mikoro agira ngo ntazanywa inzoga z’inkorano.

Agira ati “nubwo nta bushobozi mfite, ariko iyo mbonye agafaranga hari uwakamaye ndasindagira nkagotomera agacupa kamwe nkongera nkitahira, aho kugirango ngende nandavure muri biriya biyoga by’ibikorano”.

Sekabuga avuga ko uretse ububi bw’inzoga z’inkorano yumva, ngo asigaye yanga n’ahantu bazinywera kuko abahanywera akenshi barangwa n’imirwano gusa mu gihe iyo yasangiye n’abanywa inzoga zujuje ubuziranenge abavanaho ibitekerezo byiza bikamufasha mu buzima bwe.

Gusa nubwo uyu musaza yikundira inzoga zo mu ruganda, ngo niyarenza imwe kuko igihe agezemo atakibashije.

Sekabuga yinywera icupa rimwe agataha.
Sekabuga yinywera icupa rimwe agataha.

Aha ni naho ahera asaba abantu cyane cyane abakiri bato, kunywa inzoga bashyiramo ubwenge kuko hari abantu benshi azi zatesheje umurongo zikababuza kugera ku ntego biyemeje.

Ahamya ko kuba ageze mu myaka 93, byatewe n’uko yagiye anywa inzoga ze mu rugero. Ibi bigashimangirwa n’abamuzi bakunze gusangira nawe akayoga, aho bavuga ko uyu musaza yinwera icupa rimwe gusa agataha bigatuma abantu bose bamukunda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwasobanurira inzoga zitari inkorano niba zibaho? Wenda muzajye muvuga izakorewe muruganda rwemewe, naho ubundi muratujijisha

oups yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka