Ruhango: Itorero Nayoti riratungwa agatoki guteza umutekano muke

Abaturage bakorera n’abatuye mu mujyi wa Ruhango, baravuga ko mu gihe gito itorero Nayoti rimaze ritangiye imirimo yaryo muri uyu mujyi babangamiwe cyane n’urusaku ruturuka ku byuma bya muzika bitangwa n’iri torero.

Mu gitondo cya kare mu minsi imwe n’imwe wumva indirimbo mu byuma bihanitse cyane zirangurura amajwi abaturage bakavuga babangamirwa n’aya majwi ndetse ngo bamwe bituma imirimo yabo itagenda neza.

Iri torero Nayoti riri mu mujyi rwagati mu nyubako ndende ihari mu igorofa rya gatatu.

Mucyo Anastase uvuga ko atuye mu mujyi wa Ruhango akaba ari naho akorera, avuga ko bagerageza kwihanganira umunsi wo ku cyumweru iyo barimo gusenga, ariko ngo iyo bigeze mu yindi minsi baba bumva ari ukubuzwa umutekano kuko hari ubwo bahagarika ibikorwa byabo kubera urusaku ruba rwabarenze.

Itorero Nayoti riri mu mujyi wa Ruhango rwagati.
Itorero Nayoti riri mu mujyi wa Ruhango rwagati.

Uyu mugabo n’abandi bahuriye kuri icyi kibazo, bavuga ko byakabaye byiza amatorero akwiye gushyirwa hirya y’ibikorwa by’abantu bya buri munsi, cyangwa hakajya hashyirwaho gahunda y’igihe bagomba gusengera batabangamiye umutekano w’abari mu bikorwa byabo.

Ubuyobozi bw’itorero Nayoti nntibwabonetse ngo bugire icyo buvuga kuri icyi kibazo kuko umuyobozi waryo adahari; nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bakirisitu twasanze kuri iri torero.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka