Ruhango: Imodoka ya SOTRAS yakoze impanuka ihitana abanyegare babiri

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Sotras yari itwawe na Shema Abubakhar yagonze ibantu babiri bari ku magare aribo Biziyaremye Protegene na Ngenzahabandi Simon bahita bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe cya saa moya z’ijoro tariki 28/07/2013 ahitwa Buhoro mu murenge wa Ruhango.

Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi ari nawo wabaye intandaro y’iyi mpanuka, ikaba yavaga Kigali yerekeza Rusizi, igeze aha ihita igonga aba bagabo nayo irenge umuhanda itangirwa n’ibiti.

Umushoferi wari uyitwaye yamaze kubona ibibaye ahita atoroka, naho imirambo yo yahise ijyanwa mu bitaro bya Kabgayi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yo abo bantu bo mu ruhango bagize impanuka Imana ibakire mubayo.

Onesme yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka