Ruhango: Imodoka ya sosiyete Impala yagonze umunyegare ahita apfa
Gakuba Vincent w’imyaka 45 yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 29/10/2012 agonzwe n’imodoka ya sosiyete Impala Business Class ifite pulake RAC 695 C mu karere ka Ruhango.
Uyu mugabo yari atuye mu kagari ka Kaganza umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, yagonzwe ari ku igare ahetseho umufuka w’ibyo yari avuye guhaha mu karere ka Ruhango.
Iyi modoka yavaga i Cyangugu yerekeza i Kigali, yageze mu karere ka Ruhango ahazwi ku izina ryo mu gataka, ikubitana n’uyu munyegare iba iramugonze.
Rurangwa Patrick, umushoferi wari utwaye iyi modoka, yavuze ko yageze mu gataka, abona umunyegare aramwinjiranye abura uko amukatira ahitamo kumugonga.
Yagize ati “urabona izi modoka z’umwuka ntibyoroshye guhita ufata feri, nageze aha imbere yanjye hari haturutse imodoka ya Coaster, umunyegere ahita yinjira mu muhanda, mbona nimukatira ndibugonge imodoka yari indi mbere, nanone mbona ninkata kucruhande ndibugushe abagenzi 29 nari mfite mpitamo guhitana umwe”.
Ababonye iyi mpanuka iba, bavuze ko aha hantu hakwiye gushyirwa ibyapa bisaba imodoka kugenda gahoro kuko ari habi cyane, kandi buri gihe umuntu uhagongewe ngo ahita apfa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|