Ruhango: Ikibazo cyo kurwanira abagenzi muri za Express kimaze gufata indi ntera

Kubera ikibazo cyo gutanguranwa abagenzi b’imodoka za Express mu mujyi wa Ruhango, bamwe mu bakozi b’izi modoka bamaze iminsi barebana nabi ndetse bamwe bakaba batangiye kurwana byeruye bapfa abagenzi buri wese aba ashaka gutwara muri agence ye.

Murwanashyaka yaciriwe imyenda anakomeretswa umunwa.
Murwanashyaka yaciriwe imyenda anakomeretswa umunwa.

Mu mugoroba w’ejo ku itariki ya 07/03/2013 hagaragaye umukozi w’imodoka zitwara abagenzi Volcano Express witwa Murwanashyaka Warless waciriwe imyenda ndetse banamukomeretsa ku munwa kubera ingumi yakubishwe n’umukeba we witwa Bizimana Michel ukorera Horizon Express.

Murwanashyaka wakubishwe agaciribwaho n’imyenda, avuga ko atazi icyo mugenzi we yamuhoye ngo kuko nta kintu nta kimwe bari bapfuye. Yagize ati: “Uretse wenda ibibazo dusanganywe byo gutanguranwa abagenzi, naho ubundi ntacyo mpfa n’uyu musore kuko nanjye yankubise bintunguye.”

Kigali Today yagerageje kuvugana na Bizimana Michel uvugwaho gukubita mugenzi we ntibyadukundira, kuko ibi bikimara kuba yahise aburirwa irengero.
Abo twasanze imbere y’aho izi modoka zikorera biboneye ibyahabereye bavuze ko nabo batigeza bamenya icyo aba basore bapfuye kuko ngo bagiye kubona bakabona umwe afashe undi amuhata ibipfunsi anamuciraho imyenda.

Abakorera ibigo bitwara abagenzi ngo babangamira umutekano n'ubwisanzure by'abagenzi.
Abakorera ibigo bitwara abagenzi ngo babangamira umutekano n’ubwisanzure by’abagenzi.

Icyakora bamwe mu bagenzi bari aho bagiraga bati: “Erega n’aho baratinze… Uzi iyo urimo kuza ugana muri gare wenda utanafite gahunda yo kugenda bagatangira kukubyiganiriho buri umwe akubwira ngo urajyana n’iyacu dore irahageze bakakurwanira? Rimwe na rimwe abagenzi nibo bahutazwa ahubwo, ubundi bakabanduza kuko buri wese aba akurubana ashaka kujyana iwabo.”

Ni kenshi abagenzi bagiye binubira abakozi b’izi modoka za Express, ngo kuko babatesha umutwe igihe baje gutega imodoka, bakavuga ko nta mpamvu abantu bakwiye kuza baguhuriraho bakubaza aho ugiye kandi wavuye imuhira uzi iyo ugiye ndetse n’imodoka uribugendemo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka