Ruhango: ihohoterwa ryahagurukiwe n’imiryango itandukanye

Nyuma yaho bimaze kugaragara ko akarere ka Ruhango kaza ku isonga mu ihohoterwa, ubu imiryango itandukanye yatangiye igikorwa cyo kwegera abaturage ibashishikariza guhangana n’ihohoterwa iryo ari ryose.

Mu mezi umunani ashize nta cyumweru gishobora gushira utumvishe inkuru y’umuntu wahohotewe, ibi ni bimwe mu byatumwe imiryango itandukanye ihagurukira icyi kibazo.

Urugaga rw’ababana na Virus itera SIDA (RRP+) rufatanyije n’indi miryango ibiri: CECI na COCAFEM, guhera tariki 01/08/2012 bari mu gikorwa cyo kuzenguruka imirenge y’akarere ka Ruhango bahugura abafasha myumvire bazafasha abaturage guhindura imyumvire ku ihohoterwa ribera mu ngo.

Mukamurenzi Marie ni umwe mu bafasha abaturage kwirinda ihohoterwa mu murenge wa Ntongwe, avuga ko ihohoterwa rihari koko, ariko ngo uko bagenda babafasha bashobora guhindura imyumvire.

RRP+ ihugura abafasha myumvire mu baturage.
RRP+ ihugura abafasha myumvire mu baturage.

Ngendahayo Bertin uyobora umurenge wa Ntongwe watangiriyemo aya mahugurwa, avuga ko ihohoterwa rihari kandi ko barimo guhangana naryo. Ngo igikunze gutera iri hohoterwa ni uko usanga bafite imitungo hanyuma umwe agashaka kuyiharira cyangwa akayikoresha aca uwo bashakanye inyuma.

Iwimbabazi Zamida ushinzwe kurwanya ihohoterwa mu muryango wa RRP+, avuga ko bahisemo gutanga aya amahugurwa mu karere ka Ruhango kubera ko hari ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’imiryango itandukanye bukagaragaza ko aka karere kaza ku isonga mu ihohoterwa.

Aya mahugurwa azakorerwa mu mirenge ya Ntongwe, Mwendo na Mbuye kuko ari ho higanje ihohoterwa, nyuma abayateguye bakazerekeza mu karere ka Gatsibo, kuko naho hakomeje kugaragara ihohoterwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka