Ruhango: Ihene 9 zariwe n’imbwa zihita zipfa

Mu mvura yaguye tariki 14/03/2013, mu mudugudu wa Gasiza, akagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi karere ka Ruhango, imbwa zatatse ihene z’abaturage zirazirya 9 muri zo zihita zipfa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi, buravuga ko izi mbwa zitigeze zimenyekana kuko kugeza n’ubu ntawuramenya aho zaturutse, gusa ngo ubushakashatsi burakomeje kugira ngo banyirazo bamenyekane.

Mutabazi Patrick uyobora umurenge wa Kinazi avuga ko izi mbwa nizitamenyekana, haza kwifashishwa umuti bategereje kuva muri RAB, kugirango zitegwe zipfe aho gukomeza kwangiriza abaturage.

Aya makuru akimara kumenyekana, ihene 9 zampfuye zahise zishyingurwa kugira ngo abaturage batazirya, 3 zikaba zigikorerwa ubuvuzi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka