Ruhango: Hatoraguwe imibiri y’abantu 4 bataramenyekana
Mu isambu y’umuturage witwa Kamegeri mu kagari ka Burima umurenge wa Kinazi, tariki 26/08/2013 hatoraguwe imibiri y’abantu bane batazwi.
Iyi mibiri bayibonye ku mukingo uri hafi y’urugo ubwo bari mu gikorwa cyo guhinga itaka ryo kubumbisha amatafari yo kubakisha igikoni.
Iyi mibiri yari yararengeweho n’urubingo, abayibonye ubwo yatabururwaga, bavuga ko hari imwe yarikiriho imyambaro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, yavuze ko kugeza ubu bati bashobora kumenya niba iyi mibiri ari iyishwe muri Jenoside cyangwa niba ariyo mu bindi bihe.
Gusa yabwiye Kigali Today ko bagiye guhamagara abacitse ku icumu kugirango barebe ko bashobora kuyimenya. Baramutse bayimenye ngo igomba guhita ijyanwa mu rwibutso basanga atari iyo muri Jenoside bakajya kuyishyingura mu irimbi rusanjye.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|