Ruhango: Batanu bari mu maboko ya polisi bakurikiranyweho gucuruza Kanyanga n’Ibikwangari

Abagore batatu n’abagabo babiri bafungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, guhera tariki ya 06/09/2013, bakurikiranyweho kwenga no gucuruza inzoga z’ibibyabwenge zirimo Kanyanga n’ibikwangari.

Aba bose uko bafatiwe mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu mudugudu wa Bisambu akagari ka Munini umurenge wa Ruhango, aho bafatanywe litiro 35 za Kanyanga na litiro 730 z’ibikwangari.

Nyuma yo gufatwa, abafatanywe ibi biyobyabwenge bakaba bahise bajyanwa gungwa hamwe n’ibicuruzwa byabo.

Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango zimaze igihe ziri mu bikorwa byo guhashya ibiyobyabwenge, aho zivuga ko zitazigera zihwema kubirwanya kuko bigira ingaruka mbi ku babinywa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka