Ruhango: Barindwi batawe muri yombi kubera ibikwangari n’ibyangombwa
Abantu barindwi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu mukwabu wabaye mu karere ka Ruhango kuwa 07/09/2013, aho abantu bane bazize kuba benga banacuruza ibiyobyabwenge mu Ruhango bita ibikwangari, naho abandi batatu bakazira ko batagira ibyangombwa bibaranga.
Aba bose bafatiwe mu mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Rutabo mu murenge wa Kinazi, bakaba bafatanywe litiro 140 z’inzoga z’inkorano bita ibikwangari ariko bibujijwe mu Rwanda kuko byemejwe nk’ibiyobyabwenge.
Aba bose bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Kinazi mu gihe ubushinjacyaha buri gukorera amadosiye abashinjwa ibiyobyabwenge ngo bazashyikirizwe ubutabera, naho abatagira ibibaranga hakazagenzurwa ikibagenza n’impamvu batagira ibyangombwa kandi biyita abenegihugu.
Polisi n’abayobozi kandi bagiranye inama n’abaturage babashishikariza kujya begendera kure ibiyobyabwenge kandi bagatanga amakuru igihe hari aho babyumvise kuko byangiza ubuzima n’umutekano by’abaturage bikanamunga ubukungu.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|