Ruhango: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho kuriganya abantu

Nzasabimana Moise w’imyaka 20, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki 23/09/2013 mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, akurikiranyweho icyaha cyo kubeshya abantu ngo azajya kubashakira akazi akabaka amafaranga.

Abamurega iki cyaha bavuga ko amaze kuriganya amafaranga agera ku bihumbi 300, gusa we akabihakana akemera agera ku bihumbi 65.

Bamwe mu bamaze kwigaragaza uyu musore yariganyije, harimo Mukandayisenga Speciose wo mu karere ka Nyamasheke, Bizimana Theoneste uvuka mu karere ka Gakenke i Ntemba na Dushimimana Elyise wa Gakenke.

Aba bose bavuga ko biganye na Moise muri Kongo, akaba yarabatse amafaranga ababwira ko agiye kubashakira akazi mu kigo nderabuzima cya Mucubira mu karere ka Nyanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana, Christine Uwamahoro, avuga ko uyu musore atagira ibyangombwa bimuranga, gusa ngo avuga ko akomoka mu karere ka Rusizi.

Abaturage b’umurenge wa Bweramana, bashimira urwego rwa polisi rwabazaniye abapolisi muri uyu murenge, kuko ubu nta cyaha kikihakorerwa ngo birangire gutyo gusa.

Bati “n’ukuri, dufite Komanda hano Jean Marie, upfa kumubwira ikibazo gusa, ako kanya kikaba kirakurikiranywe kandi kigakemurwa”.

Aba baturage bagatanga urugero rw’uyu musore Moise, kuko ngo iyo batagira polisi ikorera muri aka gace, yari kuzariganye benshi kandi ntihagire umufata.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka