Ruhango: Abanyeshuri ba ESSTR barashinjwa ubujura

Abacuruzi n’abatuye muri santire ya Kibingo mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke baterwa n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango.

Ibi babitangaje nyuma y’aho tariki 16/03/2013 hafashwe abanyeshuri b’iki kigo binjiye mu kabari ka Niyirera Clementine bakamwiba amacupa y’inzoga.

Mu gihe cya saa mbiri z’ijoro ngo nibwo aba banyeshuri bahengereye Clementine n’uwo bakoranaga muri aka kabari baherekeje umushyitsi, bahita bamena idirisha umwe yinjiramo akajya asohora amacupa y’inzoga ayaha bagenzi be bari hanze.

Abatuye muri iyi santire ngo bagira umutekano iyo abanyeshuri ba ESSTR bagiye mu biruhuko.
Abatuye muri iyi santire ngo bagira umutekano iyo abanyeshuri ba ESSTR bagiye mu biruhuko.

Aba bacuruzi baje kumenya ko barimo kwibwa batabaza abaturanyi, abanyeshuri bari hanze bariruka ariko uwarimo imbere witwa Alphred Niyomugabo abaturage bamuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri statio ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Kadengeri Casmir w’imyaka 60 urarira kuri papeterie Koham ikorera muri aka gasantire, avuga ko nawe yigeze guterwa n’abanyeshuri b’iki kigo bashaka kwiba ibikoresho byarimo arabatesha ubundi bamutera amabuye.

Uretse aba, hari n’abandi baturage bavuga ko umutekano wabo bawugira igihe cy’ibiruhuko, kuko ngo iyo igihe kifungura ry’amashuri kigeze, imitima irahagara ngo kuko hari nubwo aba banyeshuri barara bagenda hejuru y’amazu bashakisha ibyo biba.

Ishuri ESSTR riri hagati muri santire y'ubucuruzi ndetse abana bamwe bayicumbikamo.
Ishuri ESSTR riri hagati muri santire y’ubucuruzi ndetse abana bamwe bayicumbikamo.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwo buvuga ko butazigera nta rimwe bwihanganira umunyeshuri uzafatirwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa n’ubundi bugizi bwa nabi kuko ngo amabwiriza agenga iri shuri atabyemera nk’uko bitangazwa na Ing. Maitre Usengumuremyi Jean Marie Vianney ahagarariye iri ishuri imbere y’amategeko.

Yagize ati “rwose nitugira amahirwe abaturage bakadufatira umunyeshuri twe tugomba guhita tumwirukana. Gusa ikibazo gihari n’uko hari abaturage bacumbikira abanyeshuri ndetse ugasanga hari n’abashaka kubahishira igihe babafatiye mu ikosa”.

Ikindi uyu muyobozi yagarutseho, ngo n’uko buri igihe mu gihembwe cya mbere bahura n’ikibazo cyo kwakira abanyeshuri baba baturutse ahandi bakakirwa batazwi imyitwarire yabo, gusa ngo iyo bamaze kumenywaho imyitwarire itajyanye n’amabwiriza y’ishuri bafatirwa ibyemezo.

Abaturage barashinja aba banyeshuri kubahungabanyiriza umutekano.
Abaturage barashinja aba banyeshuri kubahungabanyiriza umutekano.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki 08/02/2013, yavuze ko iri shuri rya ESSTR risigaye rifite imyitwarire myiza ndetse anasaba ibindi bigo by’amashuri bikorera muri aka karere kurifatiraho urugero.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uburezi bw’u Rwanda burababaje pe. Ngurwo urumogi, ngizo inda z’indaro, inzoga, ubujura...Ubwo se ejo hazaza hazaba hameze hate abo barabaye abayobozi. Nyamara dukwiye guhagurukira ikibazo cya discipline mu bana bacu, mu rugo , kw’ishuri, naho ubundi ntaho tugana. Ariko ko izindi gahunda tuzishyiramo umwete mwinshi, ariko urubyiruko tugatererana. Gusa amashuri burya ni ay’abihaye Imana abandi nta kigenda rwose.

Joli yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka