Ruhango: abantu 8 baguye mu mpanuka y’ikamyo abandi 16 barakomereka

Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake RAB 137 B yageze mu gasantire ka Rebero mu rugabano rw’umurenge wa Ntongwe n’uwa Ruhango mu karere ka Ruhango ibura feri igonga abantu 8 barapfa abandi 16 barakomereka bikabije inahitana amazu 2.

Iyi mpanuka ikimara kuba mu gihe cya saa moya z’ijoro tariki 27/06/2012, inkomere zahise zijyanwa mu bitaro bitandukanye harimo ibitaro bya Ruhango, Kabgayi, Gitwe, Nyanza no ku bigo nderabuzima biri hafi aho.

Iyi modoka kubura feri kwayo bishobora kuba byatewe n’uko yari yikoreye amabuye mesnhi cyane; nk’uko ababonye iyi mpanuka iba babitangaje.

Kugeza ubu impungenge ziracyari zose ko imibare y’abapfuye ishobora kuza kwiyongera kuko amabuye iyi modoka yari yikoreye yabakomerekeje cyane.

Mu bamaze kwitaba Imana harimo batatu bo mu murenge wa Ruhango n’abandi batanu bo mu murenge wa Ntongwe; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Nsanzimana Jean Paul.

Kanamugire Vedaste wari utwaye iyi modoka, acyimara kubona ibibaye ngo yahise aburirwa irengero; nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka