Ruhango: Abantu 10 bafunzwe bazira kanyanga n’ibiyobyabwenge
Abagabo 8 n’abagore babiri bafashwe mu rukerera rwa tariki 24/09/2013, mu mukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano mu mudugude wa Bugarama, akagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.
Bamwe mu bafashwe bemera icyaha bakanagisabira imbabazi, abandi bakabihakana bivuye inyuma bavuga ko ataribo babikora ko ahubwo, aribyo babana bo batashoboye gufatwa.
Uwimana Beatrice, ni umwe mubo bafatanye kanyanga, avuga ko atariwe uyicuruza ahubwo ngo ni umugabo we ubikora, gusa ngo uyu mukwabo waje usanga umugabo we yatashye ubukwe.
Icyakora abamuzi bakavuga ko atari ubwa mbere Beatrice afatanywe ikiyobyabwenge cya Kanyanga, kuko ngo anaherutse gufungwa amezi 6 kubera kanyanga.
Naho uwitwa Mutegure Odette kimwe n’abagenzi bemera iki cyaha, bakagisabira imbabazi bavuga ko batazabisubira.
Ibyafashwe byose bihwanye na Litiro 118 za kanyanga na litiro 1200 z’ibikwangari, byose na banyirabyo bikaba biri kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.
Polisi yo muri aka karere, ivuga ko kuva yahagurukira kurwanya ibiyobyabwenge, aribwo bwa mbere ifashe ibintu bingana bitya, ikavuga ko itazihanganira na rimwe abakora n’abacuruza ibi biyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abaturage.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|