Ruhango: Abagabo 2 batawe muri yombi bakekwaho kwiba umugore

Umugabo witwa Longine ari kumwe na mugenzi we, bajijishije umugore wari waturutse i Nyanza yaje guhaha mu isoko ribera mu Ruhango buri wa Gatanu, bamutwara inote y’ibihumbi bitanu abatahuye bashaka kumukubita.

Nyuma y’aho abaturage baboneye imishyamirane iri hagati y’abo bantu bombi, bahise bahamagara Local defense zari aho mu isoko.

Local defense zikimara kuhagera aba bagabo batangiye gushinjanya, umwe avuga ko undi ariwe uyatwaye. Nyuma ariko byaje gutahurwa ko aba bagabo bombi ari ibisambo ndetse banaziranye.

Longine na mugenzi we babazwa aho bashyize ayo mafaranga.
Longine na mugenzi we babazwa aho bashyize ayo mafaranga.

Uyu mugore wari wibwe yagize ati “umwe yaje anyibarishwaho ibintu ntazi, hanyuma undi aza asa nkushaka gusubiza ibyo ntari mbajijwe na mugenzi, rwose sinzi ukuntu bayankuyemo, gusa agatima kakubise aho nari nayabitse ndebyemo ndayabura kandi niyo yonyine nari mfite”.

Bamwe mu baturage bari hafi aho bavuze ko iri soko rya Ruhango rimaze kwiganzamo abajura ndetse abenshi bakaba batazi n’aho baturuka.

Ubuyobozi bw’iri soko buvuga ko bwafashe icyemezo ko bugiye kuzajya bufata abo bakekaho kwiba abaturage, ubundi babafunge babarekure ari uko isoko riremuye.

Icyi gitekerezo cy’ubuyobozi bw’isoko, cyikaba cyakiriwe neza n’abaturage, aho bavuga ko ibi bizatuma bakora imirimo yabo neza nawe bikanga ko ari bubibe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka