Rugarama: Umukozi mu gishanga cya Ntende yahitanywe n’icyuzi

Icyuzi gifata amazi ajyanwa mu mirima y’umuceri mu gishanga cya Ntende kiri mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo kivuganye umwe mu bakozi bakuramo ibikangaga mu gitondo cya tariki 16/03/2013.

Amakuru dukesha abaturage batuye hafi y’icyo cyuzi, badutangarije ko uwo muntu witwa Nsengumukiza ari uwa gatatu icyo cyuzi gihitanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolee yihanganishije umuryango wa Nsengumukiza anasaba abakozi bo miri icyo gishanga kujya bitwararika icyo cyuzi.

Igishanga cya Ntende cyaguyemo Nsengumukiza.
Igishanga cya Ntende cyaguyemo Nsengumukiza.

Ku birebana n’uko abo baturage bakora mu gishanga baba bafite ubwishingizi, Urujeni yadutangarije ko ari mushya muri uwo murenge atarakurikirana ibyabo ngo abimenye neza, ariko ubundi umukozi wese yagombye kugira ubwiteganyirize, igihe habaye ibyago nk’ibyo umuryango we ukagobokwa.

Asaba abaturiye icyo cyuzi kucyitondera, birinda kujyamo uko bashatse, kandi ngo bagiye kubigisha gufata ubwishingizi bw’ubuzima kuko ibyago bidateguza.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka